Rubavu: Imvura irimo urubura igushije insengero ikomeretsa batatu
Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana butangaza ko imvura yaguye kuri uyu wambere yasenye amazu 46, insengero ebyiri igakomeretsa abaturage batatu.

Imvura yaguye hagati ya saa munani na saa kenda z’amanywa yo kuri uyu wambere tariki 25 Werurwe 2019 yarimo amahindu n’umuyaga mwinshi yaguye mu mudugudu wa Kinyandaro, akagali ka Gasiza, umurenge wa Busasamana, isenya urusengero rwa AEBR ikomeretsa batatu.
Uru rusengero rwarimo rusanwa, rugwira abaturage bari baje kurwugamamo, bashatse guhunga bamwe barimo abagabo babiri n’umunyeshuri umwe w’umuhungu bakomeretswa n’igisenge.
Iyi mvura kandi yanangije imyaka irimo ibishyimbo n’ibirayi, muri uwo mudugudu ndetse n’ahandi hegeranye n’aka gace, ibindi bimanurwa n’inkangu ibijyana mu kibaya cya Congo.
Mvano Etienne, umuyobozi w’umurenge wa Busasamana avuga ko bamaze kumenya amazu agera kuri 46 yangiritse, insengero 2 n’imyaka ariko bakaba bataramenya neza ingano yayo.



Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishirije abagize ibyo biza byimvura, tunabashishikariza kongera gutera ibiti.(ibirwanya suri).