Rubavu: Imvura idasanzwe yahitanye umwana
Imvura yaguye kuri uyu wa gatandatu tariki 08/09/2012 yahitanye umwana inasenya amazu 14 mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu ariko hashobora kuba hari andi ataramenyekana kubera ibintu byinshi iyo mvura yangije.
Abo iyo mvura yangirije ibintu ni abaturage baturiye umugezi wa Sebeya. Abaturage bavuga ko uwo mugezi wuzura amazi akagera mu ngo bigatuma ibintu byabo byangirika ibindi bitwarwa n’amazi ku buryo n’amazu yasigaye ahagaze nayo ashobora gusenyuka.
Centre ya Mahoko agace kegereye umugezi wa Sebeya niko kahuye n’ibazo, aya mazi y’iyo mvura yaguye saa cyenda z’amanywa yanateye mu murenge wa Nyundo ahubatse amashuri.
Si ubwa mbere umugezi wa Sebeya wangirije abahatuye ku buryo hari hafashwe ingamba zo kwimura abawutiriye ndetse ugaterwaho ibiti n’imbingo.
Mu gihe hatararangiza kubarurwa ibyangijwe, abakozi ba minisiteri yo kurwanya ibiza bari gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere kugira harebwe icyakorwa mu gufasha abangirijwe n’umugezi wa Sebeya.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yamaze kugera ahabereye ibiza kugira ngo barebe ingamba zafatwa mu gukumira ibiza biterwa na Sebeya ariko bikaba bitaragerwaho.
Kimwe mu gitungwa akatoki ni ikibazo cy’isuri ikiboneka ku misozi, uretse n’amazi yiyongera ubwinshi agatera abaturage.
Ibi byiyongera ku mazu y’amatafari y’ibitaka atuma inzu ihita ijya hasi kandi hacyenewe kongera imbingo ku mugezi wa Sebeya hamwe no kwimura abatuye ku nkengero z’uwo mugezi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwihangane sana tawusezerana n’ikirere gusa ntimugire ikibazo leta ifite icyo iribubafashe nkuko bisazwe inama muterere ibiti murwanye isuri ahomutuye.