Rubavu: Imodoka ipakiye inyanya yagonze ibitaro umwe ahita apfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yagonze ibitaro bya Gisenyi, umuntu umwe yitaba Imana.

Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw'umuntu umwe undi arakomereka
Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe undi arakomereka

Ni impanuka ubuyobozi buvuga ko butaramenya icyayiteye kuko mu bantu babiri bari bari bari muri iyo modoka umwe yitabye Imana undi akaba atarabasha kuvuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kwizera Bonaventure, yabwiye Kigali Today ko impanuka yahitanye umuntu umwe undi arakomereka, hangirika igipangu, Imodoka n’ibyo yari itwaye.

Yagize ati "Ntituramenya icyateye impanuka kuko umushoferi wari uyitwaye ari mu bitaro ntarabasha kuvuga, na ho undi bari kumwe yitabye Imana".

Polisi yihutiye kuhagera itabaye
Polisi yihutiye kuhagera itabaye

Impanuka z’imodoka zigonga ibitaro bya Gisenyi ntizari ziherutse, icyakora izakunze kuboneka mu bihe byashize zagiye ziterwa no kubura feri ahantu hamanuka bigatuma imodoka igonga ibitaro.

Kubera impanuka zabaye mu myaka ya 2015, hari hasabwe ko hakorwa umuhanda unyura ku Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Byahi ukinjira mu mujyi wa Gisenyi, icyakora ntibirashyirwa mu bikorwa.

Izindi ngamba zari zafashwe ni uko Imodoka zihetse imizigo zinjira mu mujyi wa Gisenyi zibanza kugira aho ziruhukira kugira ngo zinjire mu mujyi zimeze neza zakorewe igenzura, byari byagabanyije impanuka ku modoka nini zinjira mu mujyi wa Gisenyi, kuko zibanza guhagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ababishinzwe bakwiye kwihutisha iyubakwa ry’uriya muhanda wa Gisenyi-Rubavu-Rugerero ugakoreshwa n’imodoka ziremereye njye mbona ari wo muti urambye wo gukemura ikibazo cya ziriya mpanuka.Imana ifashe uwo mushoferi gukira,kandi uwitabye IMANA nawe imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye.

Gaspard yanditse ku itariki ya: 6-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka