Rubavu: Imitingito yongereye ubukana

Mu masaha ya saa mbiri n’igice kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, ni bwo mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zaho hatangiye kumvikana imitingito ifite ubukana bwinshi ndetse zimwe mu nzu zitangira kwiyasa izindi zirasenyuka.

I Rubavu inzu zikomeje gusenyuka
I Rubavu inzu zikomeje gusenyuka

Inzu zimwe zatangiye kugwa, abana bamwe ku mashuri barataha mu gihe abarimo kwiga bigira hanze batinya ko inyubako zabagwira kubera imitingito.

Imitingito yumvikana nk’ikubitira munsi y’ubutaka bwa Gisenyi, kuko igaragara nk’ifite ubukana kandi iri ku bipimo bya gatatu na kabiri.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga imitingito kigaragaza ko imitingito aho yakubitiye, yahakubitiye n’ubukana bwinshi.

Amazu menshi yagize imitutu kandi uko imitingito yiyongera ni ko no kwangirika kw’ibintu kwiyongera.

Ejo Minisitiri Gatabazi yasuye ahangijwe n’umutingito wa 5.1 avuga ko hari impugucye zaje kubikurikirana.

Abaturage basabwe kwirinda kuguma mu nzu zabo kugira ngo zitabagwaho, Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza ikaba ikomeje gutanga inama z’uko abantu bagomba kwitwara kugira ngo hatagira abahasiga ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mudusengerepe

D,amour yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

bihangane kbx

emire yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka