Rubavu: Imiryango 15 izimurwa ku nkengero z’umugezi wa Bralirwa

Abaturage bo mudugudu wa Rambo, akagari ka Kiraga, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu baturiye umugezi wanyuraga mu ruganda rwa Bralirwa ariko ukimurwa ukanyuzwa hagati y’amazu yabo bazimurwa kuko ubasenyera.

Mu nama yabaye hagati ya Bralirwa n’intara y’uburengerazuba tariki 10/10/2012, hemejwe ko iyo miryango 15 izimurwa igahabwa ibibanza ahandi kandi igafashwa kubona isakaro.

Iyo miryango niyo ifite ikibazo cyihariye kuko yegereye cyane inkengero z’umugezi kandi ikaba yangirizwa uko imvura iguye. Uruganda rwa Bralirwa kandi rwemeye kuzongerera gutunganya uwo mugezi kugira ngo byorohere amazi gutambuka arekere aho kwangiriza abawuturiye.

Mu gutunganya uyu mugezi uruganda rwa Bralirwa rwemeza ko rushobora kuzakoresha amafaranga agera kuri miliyoni 250.

Ibiganiro byo gukemura ikibazo cy’abangirizwa n’umugezi biri mu byo Minisitiri w’Intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yasabye tariki 28/09/2012 ubwo yasuraga uyu mugezi wasenyeye abaturage baturiye Bralirwa.

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye ko inkomoko y’umugezi (amazi aturuka ku muhanda wa Kiraga-Burushya) yayobowe nabi yasubirwamo kugira ngo yo koherezwa mu ngo n’imyaka y’abaturage.

Mu kwirinda ibiza biterwa n’amazi abubaka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bagomba kubahiriza amategeko nubwo hari abubatse batabyubahirije.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka