Rubavu: Imihigo 82 kuri 89 yahizwe yeshejwe 100%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imihigo yahizwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2021/2022, uko yari 89, ubu 82 yamaze kweswa 100%, gugashimira abaturage babigizemo uruhare.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko myinshi mu mihigo y’Akarere kahize yamaze kugerwaho uretse mikeya batabashije kwesa, agashimira abaturage bagize uruhare kugira ngo igerweho.

Akarere ka Rubavu kahize imihigo 89 harimo irebana n’ubukungu 22, imibereho myiza y’abaturage 51 naho imiyoborere n’ubutabera ikaba 16.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko imihigo 82 yamaze kugerwaho ijana ku ijana, naho imihigo itandatu igerwaho hagati ya 75-99%, mu gihe umuhigo umwe wagezweho hagati ya 50-74%.

Umwe mu mihigo yasigaye inyuma, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo, avuga ko ari uwo kubaka ibiro by’umurenge wa Nyakiriba ugeze kuri 60%.

Ati “Uyu muhigo niwo uri inyuma kandi byatewe no gukora inyigo, gushaka abubaka n’abazagenzura imyubakire. Undi muhigo wadindiye ni ukugera ku ngano y’icyayi twari twiyemeje ya Toni 2400 tubona Toni 2279, aho utagezweho bitewe n’uko icyayi cyatwawe n’isuri, ikindi cyangizwa n’amazi.”

Meya Kambogo avuga ko basabye ko ibikorwa byo kuzamura inyubako bishyirwamo abakozi benshi, kugira ngo inyubako yihute akarere gashobore kwesa uwo muhigo.

Umusaruro w'icyayi wari uteganyijwe ntiwagezweho
Umusaruro w’icyayi wari uteganyijwe ntiwagezweho

Indi mihigo itaragezweho harimo gukusanya ubwisungane mu kwivuza, aho Akarere ka Rubavu kakusanyije ubwisungane kugera kuri 95.4%.

Undi muhigo utaragezweho ni ujyanye no kugaruza amafaranga yahawe abatishoboye mu kwiteza imbere mu kigega cya VUP, aho bamwe babuze ubwishyu ndetse hakaba hari n’abakuweho umwenda kubera kuburirwa irengero, ibihombo bikabije bitewe n’ibiza, gupfa no gucyena cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abakora evaluation sinzicyo bagenderaho

Sebuja yanditse ku itariki ya: 2-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka