Rubavu: Ikamyo yahiye ifunga umuhanda amasaha abiri n’igice
Ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yo muri Tanzaniya y’ikompanyi AAA yahiye ifunga umuhanda Gisenyi-Kigali amasaha abiri n’igice kuri uyu wa gatatu tariki 04/07/2012 saa ine n’igice za mu gitondo.
Iyi kamyo ifite pulaki T986 BWW yari itwaye itwaye litiro 40,000 za lisansi yahiriye mu mudugudu wa Rwaza, akagari ka Rwaza, umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu. Yavaga Dar-Es-Salaam muri Tanzaniya yerekeza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe yahitanye kuko Ramadhani Saidi Pazi wari uyitwaye yagerageje kuyiparika ahatari abantu; nk’uko abisobanura.

Ramadhani avuga ko bateri y’iyo kamyo yari isanzwe ifite akabazo gato, ageze ku Cyanika abona ifashwe n’umuriro ahita ashaka uko yayihungisha mu gace katarimo abantu.
Akiyiparika bateri yakongeje n’ibindi habaho sirikuwi (circuit). Ramadhani yahise avanamo amagara ye yibagirwa n’ibyangombwa by’ikamyo byose na telefoni byose bihiramo.
Ramadhani yagerageje kumanuka abuza imodoka ya mbere yahuye na yo gukomeza kugenda kuko yabibonaga ko ikibazo gikomeye.

Ku bufatanye bwa polisi yazanye kizimyamwoto n’abaturage babashije kuzimya iyi kamyo itarakongoka. Byatwaye amasaha abiri n’igice kugirango bahoshe umuriro n’umuhanda ufungurwe.
Mu modoka zahagaritswe n’iyi mpanuka harimo izitwara abagenzi, iz’abikorera ku giti cyabo, ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatwara amagare yari ije mu myitozo ku Gisenyi yasubiriyeyo mu nzira.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo kwishimira kuba Imana yakinze akaboko ikaba ntamuntu impanuka yahitanye, ibintu nibishakwa.