Rubavu: Ihuriro ry’Abahadj bafashije abacitse ku icumu rya Jenoside
Abagize ihuriro ry’abahadj mu karere ka Rubavu n’umujyi wa Kigali bageneye abaturage babiri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 2 bakora n’umuganda wo kububakira.
Iki gikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, abagize ihuriro ry’abahadj mu karere ka Rubavu n’umujyi wa Kigali bavuga ko babikoze mu kubahiriza amahame y’idini ya Islam byiyongeraho kuba Abanyarwanda bunze ubumwe nk’uko byatangajwe na Al Hadj Munyakazi Is’haq umuyobozi w’iri huriro ry’abahadj.

Bimwe mu bikorwa bageneye abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu murenge wa Rubavu kuri uyu wa 22/06/2014 birimo bikoresho bitandukanye byo mu rugo, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu Kabanda Innocent akaba atangaza ko ibi bikorwa byo kuba hafi abacitse ku icumu bibakomeza bikabaremamo ikizere.
Nubwo Jenoside yahagaritswe, ngo gukomeza kurinda umutekano biracyenewe, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’iburengerazuba Gen. Maj Al Hadj Mubarakh Muganga, yasabye ihuriro gukomeza kubumbatira ubumwe n’icyatuma hagerwaho umutekano urambye, avuga ko umutima wo gufasha no kuba hafi abafite ibibazo utagombera kugira byinshi.

Abafashijwe batuye mu murenge wa Rubavu ahasanzwe habarizwa bamwe mu baturage bimuwe ku musozi wa Rubavu, bamwe mu batishoboye bakaba badafite aho gukinga umusaya kuko nyuma y’imyaka ine batarubakirwa nubwo hagiye hafatwa ibyemezo bikomeye byo kububakira ntibyashyizwe mu bikorwa.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge wa Rubavu, Izabayo Clarisse, ngo imiryango irenga 80 ibayeho nabi kuburyo icyeneye ubufasha bwo kubona amacumbi yo kwikinga imbeho nk’abantu baba mu bice byigereye ibirunga n’ahantu hakonje.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|