Rubavu ihene 700 zafatiwe ku mupaka zijyanywe Kongo n’ibyangombwa by’ibicurano
Ku mupaka uhuza akarere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba n’umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hafatiwe ihene zigera kuri 700 zifungiye mu ibagiro rya Kijyambere rya Rubavu zenda kujyanwa mu mujyi wa Goma.
Ihene zifungiye za zimaze gupfamo izigera kuri eshatu, zatangiye guhagarikwa ku mupaka kuva taliki 8/1/2015, ubwo zageraga ku mupaka zifite ibyangombwa by’impimbano bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Kalisa, umuvuzi w’amatungo mu karere ka Rubavu avuga ko ubusanzwe ibyangombwa by’amatungo yambukiranya ibihugu bitangwa na RAB ariyo mpamvu aya matungo yahagaritswe kubera adafite ibyo byangombwa.
Kalisa yemera ko aho izi hene ubu zabaye zikusanyirijwe hamaze gupfamo eshatu, ariko akarere ka Rubavu kakaba kasabye ubuyobozi bwa RAB gukora ibishoboka kugira ngo zishobore kwambuka cyangwa hagafatwa undi mwanzuro atari uwo kugumishwa aho ziri hasanzwe ibigiro rya kijyambere rya Rubavu.
N’ubwo Kigali Today itaramenya banyirazo ngo zafashwe zambutswa umupaka n’Abanyekongo basanzwe bakora ubwo bucuruzi bagahererwa ibyangombwa byambuka umupaka mu karere ka Rubavu, gusa kuba umukozi wa RAB ubikora ari mu kiruhuko cyo kubyara nibwo hatangiye gukoreshwa ibyangombwa bihimbano byafashwe kuva taliki 8/1/2015.
Abanyekongo bakora ubucuruzi bwambutsa amatungo bakavuga ko bahenzwe ubwenge n’umuntu akabizeza kubashakira ibyangombwa bya RAB kandi atabifitiye ubushobozi maze akabaha ibicurano bakabigenderaho bagera ku mupaka w’u Rwanda na Kongo bagahagarikwa ndetse bakajyanwa kuri Polisi kugira ngo batange amakuru.
Aho ihene zicumbikiwe zimwe zibayeho nabi kuko nta bwatsi zibona byiyongeraho kuba ahantu hato hakaba hamaze gupfamo eshatu kuburyo zikomeje kuhatinda hapfa nyinshi bigatera igihombo, cyane ko zitamenyereye ikirere cya Rubavu kuko zakuwe mu ntara y’Uburengerazuba akarere ka Kayonza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|