Rubavu: Icyo abashyize amafaranga mu kigega Ishema ryacu bifuza nyuma y’ifungurwa rya Lt Gen Karake

Abikorera mu karere ka Rubavu bashyize amafaranga mu kigega Ishema ryacu yarateganyijwe kuzaba ingwate izatuma Lt Gen Karake Karanzi bavuga ko bifuza ko ayo mafaranga yakomeza kubikwa akunganira igihugu.

Miliyoni 38 n’ibihumbi 400 niyo abikorera mu karere ka Rubavu bari bemeje gutanga, naho miliyoni 19 zari zamaze gushyirwa kuri Konti.

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Kanama 2015, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu Mabete Dieudonne, yatangaje ko amafaranga bakusanyije batifuza ko abagarukira kubera ko impamvu bayatangiye yavuyeho, ahubwo azakomeze abikwe afashe igihugu mu kwihesha agaciro.

Yagize ati “Ntabwo twfuza ko amafaranga twatanze tuyasubizwa kubera ko icyo twayashyiriyeho kivuyeho, ahubwo twifuza ko Leta yazayakoresha ibikorwa bihesha igihugu agaciro. Igihugu cyacu gifite icyerekezo kiza, twizera ko hari ibindi bikorwa azashyirwamo bigateza igihugu imbere.”

Mabete yongeraho kandi ko nubwo Lt Gen Karake Karake wari wafatiwe mu Bwongereza, amafaranga yari yemewe yose ariko atarashyirwa mu kigega azatangwa.

Ati “Nubwo Lt Gen Karake yarekuwe, dufite ikizere ko amafaranga yemewe gutangwa azashyirwa mu kigega Ishema ryacu kuko bayatanze ku bushake kandi bafite umugambi wo guhesha agaciro igihugu cyabo.”

Ikigega Ishema ryacu ryashyizweho tariki 26 Kamena 2015 n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, kugira ngo ingwate yari yashyizwe kuri Lt Gen Karenzi Kareke iboneke ashobore kuburana ari hanze.

Ikigega Ishema ryacu kikaba cyarashoboye gukusanya amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari na miliyoni 800, yatanzwe n’abikorera n’abandi Banyarwanda bashaka ko Lt Gen Karenzi Karake aburana ari hanze.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nagirango nshimire Mr le president w,abikorera mu Karere ka Rubavu Mr MABETE DIEUDONNE kubwilki cyifuzo cyuko aya mafaranga yakusanijwe hagamijwe ko Generale K.K aburana arihanze none icyo kibazo kikaba kitagihari ariko
leta ko yayagumana ndetse akaba ari nurugero rwiza kubandi banyarwanda kuyongera
murwego rwo gukomeza gushyigikira Ishema ryacu munzira yo gukomeza kwihesha agaciro.

RIBAKARE FRANCOID yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize

Ni uko! Ni uko! Dukomeze duharanire ishema ryacu kdi twiheshe agaciro. Thank u Mr President.

yves Mpella yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka