Rubavu: Ibyangijwe n’imitingito byatangiye gusanwa

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko ubuzima bwagarutse mu Karere ka Rubavu, nyuma y’icyumweru imitingito yatewe n’iruka rya Nyiragongo yatangiye ku wa 22 Gicurasi 2021, ikangiza byinshi muri ako karere.

Imihanda yatangiye gusanwa muri Rubavu
Imihanda yatangiye gusanwa muri Rubavu

Bimwe mu bikorwa byatangiye gusanywa byangiritse harimo imihanda ya kaburimbo, itiyo igemura amazi mu mujyi wa Gisenyi, wari ubayeho utayafite mu bice byinshi.

Guverineri Habitegeko avuga ko ibikorwa by’imihanda n’amazi byaciwe n’imitingito byatangiye gusanwa, icyakora umujyi wa Gisenyi uri mu bwihunge kuko isoko rigifunze, amazu y’ubucuruzi na yo amenshi arakinze ndetse ba nyirayo bavuye muri Gisenyi.

Amabanki menshi ntakora ku buryo n’abafite amafaranga bitaborohera kuyabona, kuko no kubyuma bimwe bitanga amafaranga ntayarimo.

Icyakora uko iminsi igenda hari icyizere ko abantu bashobora kugaruka mu mujyi, inzu zicuruza imiti zigakora kimwe n’amavuriro kuko mesnhi yafunze imiryango.

Ibitaro bya Gisenyi byo byimuriye serivisi mu bitaro bya Ruhengeri, Shyira na Rugerero, uretse serivisi z’abivuza bataha.

Kimwe mu bibazo bikomeye ni abahabwa serivisi zo kuyungurura amaraso na zo zitangirwa mu bitaro, abaganga bazikoresha bavuga ko batazibonye byagira ingaruka ku buzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka