Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi byongeye gutanga serivisi
Ibitaro bya Gisenyi byongeye kwakira ababigana bose nyuma y’icyumweru byari byarimuriye serivisi ahandi kubera imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ikangiza inyubako z’ibyo bitaro.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, avuga ko bongeye kugarura serivisi batanga mu bitaro kuko imitingito yari ibangamiye abarwayi n’abaganga yarangiye.
Yagize ati "Imitingito yagize ingaruka ku nyubako z’ ibitaro, hari zimwe tutazongera gukoresha, hari izo turimo gusana ariko serivisi zose zagarutse kuko imitingito yari ibangamiye abarwayi n’abaganga itacyumvikana".
Akomeza avuga ko bakora ibishoboka bagashaka aho gukorera, nyuma y’uko hari inyubako zangiritse.
Ati "Twakoze uko dushoboye ngo serivisi zakoreraga mu nyubako zangiritse tuzishyira mu yandi mazu, turimo turimura ababyeyi twari twarajyanye Rugerero ku buryo serivisi zongera gukora nk’ibisanzwe".
CSP Dr Tuganeyezu ashimira Imana kuba nta muntu wakomeretse cyangwa hagire igikoresho cy’ibitaro cyangirika, uretse inyubako zangiritse kubera umututu wanyuze mu mujyi wa Gisenyi ukangiza amazu menshi.
Avuga ko yizera ko ubuyobozi bw’igihugu buzafasha umujyi wa Gisenyi n’abawutuye gusana ibyangijwe n’imitingito ndetse n’ibitaro bya Gisenyi bigasanwa, kimwe no kongerwamo inyubako zihangana n’imitingito yibasira uwo mujyi mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Ibitaro bya Gisenyi ni bimwe mu bitaro bifite inyubako zishaje mu Rwanda, zashegeshwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki 22 Gicurasi 2021.
Inyubako zimwe zirabonekamo gusaduka, nk’irwariramo inkomere, inzu y’ababyeyi, inzu y’abana, inyubako ikorerwamo serivisi za gaz zikoreshwa mu bitaro, inzu ishyirwamo abapfuye, inzu ikorerwamo serivisi zo kubika amakuru hamwe n’izindi nyubako zitandukanye zangijwe n’imitingito.
Ibyo byatumye ibitaro byimura abarwayi, ariko kubera ari ibitaro byakira abarwayi benshi barimo abo mu Karere ka Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, byabaye ngombwa ko bigaruka.
Ku i saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena 2021, ni bwo imodoka zarimo zigeza ibikoresho mu nzu z’ababyeyi, na ho inyubako zimwe nta barwayi bazirimo, uretse ahari abarwayi bivuza bataha.
Ahandi hari abarwayi ni nko muri serivisi za urgence, ahavurirwa amaso, inzu y’ababyeyi ndetse n’inzu zivurirwamo abana.
Inkuru zijyanye na: Nyiragongo
- Rubavu: Abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo babayeho bate?
- Goma: Ubuyobozi bwasabye abahunze iruka rya Nyiragongo gusubira mu ngo
- Rubavu: Imiryango 2,504 yangirijwe n’imitingito imaze guhabwa ubutabazi
- Amashyuza yari yaragiye kubera imitingito yagarutse
- Mu Rwanda hasigaye Abanyekongo babarirwa mu 1000 bahunze Nyiragongo
- Ikiyaga cya Kivu nticyahungabanyijwe n’iruka rya Nyiragongo
- Imiryango yasenyewe n’imitingito irasaba gufashwa kubona ahandi ho kuba
- Rubavu: Ubuyobozi burahamagarira abantu gusubukura ibikorwa byabo
- Rubavu: Amashyuza yaburiwe irengero kubera umutingito
- Impunzi z’Abanyekongo zikomeje gusubira iwabo
- Rubavu: Ibyangijwe n’imitingito byatangiye gusanwa
- Ubuyobozi burahumuriza abumvaga ko ikirere n’amazi bya Rubavu byagize ikibazo
- Kuruka kw’ibirunga n’imitingito bizagira uruhare mu gutandukanya Congo n’u Rwanda – Impuguke
- Rubavu: Inzu zisaga 1,500 zimaze kwangizwa n’imitingito
- Ibyuka bituruka muri Nyiragongo bigira ingaruka ku buzima - Impuguke
- Mu Kivu hagaragaye isambaza zapfuye nyuma y’umutingito
- Igihiriri cy’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda
- Hari impungenge z’uko Nyiragongo yakongera kuruka
- Abatuye muri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito bafite inzu ziyashije bagomba kuhava - Minisitiri Kayisire
- Rubavu: Inyubako ikorerwamo n’ivuriro ‘La Croix du Sud’ yangijwe n’umutingito
Ohereza igitekerezo
|