Rubavu: Ibikorwa remezo bishobora kuba imbogamizi ku matora y’abadepite

Abashinze gukurikirana amatora y’abadepite mu karere ka Rubavu bavuga ko bamaze kuyitegura neza, ariko imbogamizi bafite ari ibikorwa remezo nk’imihanda ihuza imirenge n’uturere yangijwe n’imvura yaguye muri ako karere.

Umwe mu muhanda utungwa urutoki ni umuhanda unyura Mahoko werekaza Gishwati na Rutsiro, uyu muhanda ubu ibiraro byaracitse si nyabagendwa, kuburyo bigeze mu gihe cy’amatora utarakorwa byaba imbogamizi mu migendekere myiza y’amatora.

Umuhuzabikorwa wa kimosiyo y’amatora mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero, Muvawamariya Vestine, avuga ko ibikorwa by’imyiteguro byagenze neza, ndetse mu karere ka Rubavu benshi bashoboye kwikosoza ku rutonde rw’amatora kugera kuri 89%, kandi ngo iyi mibare ibura basanze barikoshoje hakoreshejwe ikoranabuhanga nka telefoni na internet.

Abakozi ba komisiyo y'amatora ku rwego rw'intara y'uburengerazuba n'akarere ka Rubavu.
Abakozi ba komisiyo y’amatora ku rwego rw’intara y’uburengerazuba n’akarere ka Rubavu.

Mujawamariya avuga ko kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwitabira ibikorwa by’itora neza bagiye kongera gukosora kugira ngo bafashe abafashe irangamuntu vuba bashobore kongerwaho.

Ibikorwa by’abikoshoje hakoreshejwe telefoni mu karere ka Rubavu bagera kuri 600, komisiyo y’amatora ikaba itegura Abanyarwanda mu nzego zitandukanye mu kwitabira amatora, abakozi ba komisiyo bavuga ko ari ubukwe buzaba butashye mu gihe amatora azaba arimo kuba.

Nkuko bigaragara ku ndangagihe y’amatora, kuva taliki 29/07-09/08/2013 hazatangira kwakira abashaka kwiyamamaza kujya mu nteko ishinga mategeko, naho kuva taliki 13/08/2013 hazaba gutangaza urutonde rw’agateganyo bw’abakandida bemerewe kwiyamamariza imyanya y’abadepite, mu gihe taliki 19/08/2013 hazatangazwa urutonde ntakuka.

Abanyarubavu bitabiriye guhugurwa ku matora.
Abanyarubavu bitabiriye guhugurwa ku matora.

Ibikorwa byo kwiyamama ku mitwe ya politiki n’abakandida bigenga bizatangira taliki 26/08/2013 kugera taliki 15/09/2013, naho amatora rusange abe taliki 16/09/2013, akazakurikirwa no gutorera imyanya 24 yagenewe abadepite b’abagore azaba taliki 17/09/2013, naho amatora yagenewe imyanya y’urubyiruko n’abafite ubumuga abe taliki 18/09/2013.

Gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ni taliki 20/09/2013 naho gutangaza burundu ibyavuye mu matora ni taliki 25/09/2013.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka