Rubavu: Huzuye icyambu gishobora kwakira ubwato bubiri bunini bupakira imizigo

Abatuye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburangerazuba barishimira ko muri ako Karere huzuye icyambu (Port) gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri bunini bupakira imizigo n’abagenzi barenga miliyoni 2.7 ku mwaka.

Iki cyambu gishobora kwakirirwaho ubwato bubiri bunini bupakira imizigo
Iki cyambu gishobora kwakirirwaho ubwato bubiri bunini bupakira imizigo

Icyambu cya Rubavu cyubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kikaba cyitezweho guteza imbere ubuhahirane bw’Uturere dutanu tugize Intara y’Iburengerazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ikirwa cy’Ijwi n’Umujyi wa Goma.

Ni icyambu cyari kimaze igihe kigera ku myaka ine cyubakwa kuko cyatangiye kubakwa muri Mutarama 2020 imirimo yo ku cyubaka ikaba yararangiye mu Kuboza 2023 itwaye miliyoni 9.107.224 z’amadolari y’Amarika ahwanye n’arenga miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki cyambu gifite ubushobozi bwo kwakira ibicuruzwa bibikwa mu bubiko bungana na metero kibe ibihumbi umunani (8), kandi bukazajya bucungwa ku buryo bw’ikoranabuhanga mu kurinda umutekano w’ibihabikwa.

Icyambu gifite ububiko n'aho gutunganyiriza amazi yakoreshejwe akongera agakoreshwa
Icyambu gifite ububiko n’aho gutunganyiriza amazi yakoreshejwe akongera agakoreshwa

Kuri icyo cyambu hari aho amato azana ibicuruzwa ahagarara, aho imodoka zishobora guhagarara, ndetse n’inzira z’abagenzi bajya cyangwa bava mu mazi n’ahakorerwa n’abakozi b’icyambu.

Ni icyambu ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko ari ingirakamaro ku bucuruzi n’ingendo zambukiranye imipaka bikorerwa muri ako Karere, kubera ko bari basanzwe bakoresha inzira zo ku butaka zakorerwaga ku mupaka wa Grande Barrier hamwe ba Petite Barrier gusa, bigatuma mu mazi hadakoreshwa ku rwego rwaho.

Kuba Leta yarashyize igikorwa kinini nk’iki mu Karere ka Rubavu ngo ni amahirwe akomeye ku Banyarubavu, kubera ko uretse kuzatuma abahasura biyongera ariko kandi bizanatanga imirimo kuri benshi bahatuye.

Iki cyambu ni amahirwe akomeye ku Banyarubavu
Iki cyambu ni amahirwe akomeye ku Banyarubavu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko icyo cyambu kimaze igihe kigera ku kwezi gikora, ariko gisa nkaho cyari mu igerageza, kuko hari serivisi zitari zagatangiye kuhatangirwa, kubera ko hakorerwaga gusa ibijyanye no kwakira no kohereza ibicuruzwa.

Muri icyo gihe cy’ukwezi hanyuzwaga ibicuruzwa byiganjemo Sima Nyarwanda by’umwihariko izituruka mu nganda ziri mu Turere twa Muhanga na Musanze ziba zigiye mu bice bitandukanye bya Goma, Bukavu. Minova n’ahandi.

Uretse Sima hananyuraga ibicuruzwa, bigurishwa mu maduka byiyongeraho ibiri muri Transit biba byaturutse mu bihugu birimo Kenya na Tanzania bigiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bigezwa ku cyambu amakamyo agapakururwa bigashyirwa mu bwato bunini bikajyanwa kuko ari bwo buryo buborohera bitewe n’ikibazo cy’imihanda idakoze neza iba muri icyo Gihugu.

Hashize ukwezi iki cyambu gikora mu buryo bw'igeragezwa
Hashize ukwezi iki cyambu gikora mu buryo bw’igeragezwa

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko ikoreshwa ry’icyo cyambu ari ingirakamaro, kubera ko amazi y’Ikivu bayafataga nk’umuhanda utarakoreshwaga, bikaba bigiye kurushaho kongera umutekano.

Ati “Birazanamo umutekano, kuko ahantu hamwe ibicuruzwa binyuzwa harazwi kandi hararinzwe, kubera ko buriya kiriya cyambu kizaba kirimo na serivisi z’umutekano cyane cyane Polisi-Marine, RRA, serivisi z’abinjira n’abasohoka, n’umupaka, urumva ni umupaka mushya twungutse ariko ni n’umutekano.”

Mu gihe cy’ukwezi gusa kimaze gikora ngo kimaze gutanga akazi ku barenga 100 bari muri Koperative zifite ibyangobwa.

Iki cyambu kizacungwa mu buryo bw'ikoranabuhanga
Iki cyambu kizacungwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Meya Mulindwa avuga ko kimwe mu byo bagitegerejeho ari ukwakira abagenzi benshi.

Ati “Ni icyambu gitegerejweho kwakira miliyoni 2.7 by’abagenzi ku mwaka, toni ibihumbi 700 z’ibicuruzwa buri mwaka, ni icyambu gitegerejweho kujya cyakira ubwato bubiri bunini bupakirirwa icya rimwe bupima metero 60, ariko hari n’igice cyagenewe ubwato bw’abagenzi bw’abakerarugendo butari ubw’ibicuruzwa gusa.”

Kuba hagiye kujya hakoreshwa inzira yari insanzwe y’ubutaka igakorera rimwe n’iy’amazi ngo byitezweho kongera ubukungu bw’Akarere ka Rubavu binyunze mu kazi kazatangwa, imisoro iziyongera yaba itangwa muri RRA cyangwa mu Karere, ibicuruzwa byo mu Karere byoherezwaga mu mahanga yaba iby’ubuhinzi cyangwa ubworozi biziyongera kubera isoko ryagutse.

Iki cyambu kizakira miliyoni 2.7 z'abagenzi na toni ibihumbi 700 z'ibicuruzwa buri mwaka
Iki cyambu kizakira miliyoni 2.7 z’abagenzi na toni ibihumbi 700 z’ibicuruzwa buri mwaka

Kuba nta cyambu cyari ku kiyaga cya Kivu, byari imbogamizi ku ngendo zikorerwa muri icyo kiyaga, bigatuma Uturere tudashobora guhahirana dukoresheje amazi kuko nta bikorwa remezo nk’ubwato ndetse n’ibyambu bihari, bikaba byagoraga abatwara ubwato kuko batabonaga aho kurara.

Bamwe mu baturage bakunze kugirwaho ingaruka n’ingendo zo mu mazi kubera kutagira icyambu n’inzego zigenzura amato mbere yo guhaguruka, ni abatuye mu Karere ka Rutsiro bakoresha inzira y’amazi bajya mu Karere ka Rubavu, bakunze kugira impanuka zo mu mazi bajyanye imyaka ku isoko.

Uretse icyambu cya Rubavu cyuzuye mu Karere ka Rubavu, hari n’ikindi kirimo kubakwa mu Karere ka Rusizi, bikazafasha ubuhahirane bw’Uturere dutanu tugize Intara y’Iburengerazuba dukora ku mazi y’ikiyaga cya Kivu hamwe n’ibice bitandukanye by’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo Bukavu, Goma na Minova.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka