Rubavu: Hatashywe icyambu cyitezweho kwagura ubuhahirane bw’u Rwanda na RDC
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatashye ku mugaragaro icyambu cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, kikaba cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyambu cya Nyamyumba gifite ubushobozi bwo kwakira toni ibihumbi 700 ku mwaka no kunyurwaho n’abantu bagera kuri miliyoni 2.7, kikaba cyakwakira ubwato bufite metero 60 bwikorera kontineri 30 icyarimwe.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko iki cyambu kigiye kuba igeragezwa ry’ubwikorezi bwo mu mazi kuko harimo kubakwa icyambu cya Rusizi kigeze kuri 52% hakaba hazubakwa ibindi byambu mu Turere twa Karongi na Rutsiro.
Agira ati "Byagaragaye ko ingendo zo mu mazi zoroshya ubuhahirane ku giciro gito kandi zikabungabunga ibidukikije, mu Rwanda ikiyaga cya Kivu niho zitangirijwe kandi turizera ko zizatanga umusaruro."
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yasabye abikorera gukoresha ingendo zo mu mazi kuko bigabanya umurongo w’imodoka zambukiranya imipaka, mu gihe ku cyambu hakoreshwa ubwato bwikorera ibicuruzwa byinshi.
Jacque Niyonshuti umwe mu bakoresha icyambu cya Nyamyumba avuga ko cyaboroheje akazi ndetse bigabanya imirongo y’ ibikamyo ku mupaka.
Agira ati "Turashimira Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bubatse iki cyambu, birihutisha ingendo kandi bikagabanya umurongo w’amakamyo ku mupaka, iki cyambu gifite umwanya munini wakira ubwato bwikorera ibicuruzwa byinshi."
Hitezwe ko ibicuruzwa biva ku cyambu cya Nyamyumba bizajya bigera ku kirwa cy’Ijwi byoroshye ndetse bikagera mu bice by’ icyaro bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari bisanzwe bigoye kuhageza ibicuruzwa bitewe n’imihanda igera muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’ Amajyepfo.
Inyigo yakozwe n’Ikigo TradeMark Afurika mu mwaka wa 2017, yagaragaje ko ingendo zo mu mazi zoroshya ubwikorezi ndetse bikagabanya igiciro cy’ubwikorezi kuri toni imwe kuko mu mwaka wa 2017 cyari $28.40 ariko muri 2024 kizagabanuka kikagera ku $12.17.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe avuga ko u Rwanda rushimirwa umuhate mu koroshya ubucuruzi, icyambu cyatashywe kikaba kizoroshya ikiguzi cy’ubwikorezi ndetse kigatanga akazi.
Icyambu cya Nyamyumba cyatangiye kubakwa kuva 2018 ariko kubera icyorezo cya COVID-19 cyuzuye muri 2023.
Ni icyambu cyuzuye gitwaye miliyoni 9,17 z’amadolari ya Amerika, harimo 50% yatanzwe na Guverinoma y’u Buholandi, 45% yatanzwe n’iy’u Bwongereza na 5% yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda
Iki cyambu kikaba gifite ububiko bw’ibicuruzwa bihanyuzwa, gucunga umutekano hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuzimya inkongi hamwe no gutunganya amazi yanduye ahakoreshwa, kikaba cyarashyizweho station ya lisansi ifasha ibinyabiziga bihakorera ubwikorezi.
Ohereza igitekerezo
|