Rubavu: Hatangijwe ubukerarugendo bwibutsa amateka y’intambara ya mbere y’isi
Mu Karere ka Rubavu hatangijwe ubukerarugendo ku musozi wa Nengo uzwiho amateka y’intambara ya mbere y’Isi yose no kugira umwihariko wo kugaragaza ubwiza bw’umujyi wa Gisenyi.
Gisagara Karim wateguye ubukererugendo ku musozi wa Nengo avuga ko ubukererugendo ku musozi wa Nengo butwara amasaha abiri cyangwa amasaha atatu bukaba buje kwiyongera ku bindi byiza bisanzwe biboneka mu mujyi wa Gisenyi.
Gisagara avuga ko gusura Nengo bituma umuntu ashobora kuruhuka no kureba ibyiza bya Gisenyi, ariko kandi ari ubukerarugendo buzafasha abahaturiye kubona imirimo.
Yagize ati "Imirimo ikorerwa aha itanga akazi, kandi duteganya gushyiraho isoko ry’ibikorwa n’abaturage (ubukorikori) bibafashe kwivana mu bukene, izi ni inyungu ku baturiye umusozi wa Nengo".
Umwe mu mwihariko wa Nengo, ni amateka y’intambara ya mbere y’isi yose, aho abahasuye bashobora kureba indaki yakoreshejwe n’Abadage mu ntambara y’isi yose bahanganyemo n’Ababiligi.
Gisagara avuga ko uretse kuzamuka umusozi wa Nengo gusa, abawusura bakunda gusenga bateguriwe aho gusengera.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert avuga ko ubukererugendo bwa Nengo buzafasha abatuye Intara ayobora kureba ibyiza biri ku misozi ihabarizwa bikabyazwa umusaruro.
Agira ati "Ni amahirwe kugira abantu bafite ibitekerezo ku bukerarugendo bashobora kubyaza umusaruro ibyiza biri ku misozi yacu, ni byiza ko umusozi ubaye ibyiza bizajya biranga Akarere ka Rubavu n’Intara muri rusange, twifuza ko ibyo turi kubona hano no mu tundi Turere nabyo byabyazwa umusaruro."
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko bagiye gushishikariza abaturage kuzamuka imisozi baruhuka, aho kubirekera abanyamahanga gusa.
Ubukerarugendo bwa Nengo buteganya kuzajya busurwa n’abantu 960, ndetse bakaba bateganya ko abantu bazajya biyongeraho 20% buri mwaka.
"Ubu dutangiye kubara kandi duteganya ko mu mwaka wa mbere tuzakira ba mukerarugendo 960, bagomba kuzajya biyongeraho 20% buri mwaka, kandi ibi bizajya bifasha abaturage baturiye uyu musozi haba guhanga umurimo no kwinjiza amafaranga."
Uretse ubukerarugendo bwo kuzamuka umusozi wa Nengo wakoreshejwe n’Abadage mu kurwanya Ababiligi, mu Karere ka Rubavu haboneka n’imva z’abasirikare b’abadage baguye muri iyo ntambara, hamwe naho abasirikare b’abadage bakoreraga imyitozo mu kuzamuka umusozi.
Ohereza igitekerezo
|