Rubavu: Hashyizweho amahuriro y’abafatanyabikorwa mu iterambere mu mirenge

Nyuma yo kubona umusaruro w’imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa, Akarere ka Rubavu katangije amahuriro y’abafatanyabikorwa mu mirenge kugira ngo imikoranire iri ku rwego rw’akarere igere no mu mirenge.

Amahuriro y’imirenge yongerewe ingufu z’ubumenyi mu mikorere yayo nyuma y’uko bakuyeho inziti z’imyumvire n’imikorere ya JAF mu mirenge; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Rubavu, Emmanuel Senzoga.

Kugira ngo aya mahuriro yitwa JAF ashobore gukora neza mu mirenge bisaba ko inzego zifata ibyemezo ziyisobanukirwa ndetse zikagira umuhate mu kuyifasha gukora neza.

Amahuriro y’abafatanyabikorwa by’amajyambere mu mirenge, ni bumwe mu buryo buzafasha umuturage kugerwaho n’amajyambere akeneye kurusha uko bakorerwa ibyo bakeneye ariko badafite ubumenyi mu mikorere yabyo.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’iterambere ntirizakuraho iry’akarere. Abitabira ihuriro ry’akarere ni abafite ibikorwa bakorera mu mirenge irenze umwe mu gihe abitabira ihuriro ry’umurenge ari abakorera mu murenge umwe.

Gushyiraho ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'iterambere mu murenge ngo ni bumwe mu buryo bwo kwegera umuturage
Gushyiraho ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’iterambere mu murenge ngo ni bumwe mu buryo bwo kwegera umuturage

Bamwe bazafasha aya mahuriro gushyira mu bikorwa ibyo asabwa ni abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Habimana Martin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, avuga ko kongererwa ubushobozi mu mikorere ya JAF ari amahirwe kugira ngo ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu mirenge bashobore kwegereza iterambere umuturage bazi neza ibyo bakora ndetse n’uburyo bikorwamo.

Kugira ngo bashobore kugera ku byo akarere kiyemeje, hashyizweho imyanzuro y’ibizakorwa hagendewe ku gihe bihaye kugira ngo bashobore gufasha umuturage kwiyubaka no kwihuta mu iterambere mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi umuturage.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka