Rubavu: Hashyizeho uburyo bunoze bwo gucunga umutungo wa Leta mu nzego z’ibanze

Bihereye mu karere ka Rubavu, mu ntara y‘uburengerazuba hashyizweho itsinda rigizwe n’abacungamari n’abagenzuramari kuva ku karere kugeza ku bigo by’amashuri n’amavuriro bya Leta rishinzwe kuzajya rigenzura imikoreshereze y’amafaranga ya Leta.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul avuga ko iri tsinda rigiye kongera imbaraga mu mikorere myiza mu bacunga umutungo wa Leta, hagakosorwa amakosa ajya aboneka mu kazi nk’ubunebwe.

Nubwo intara y’uburengerazuba isanzwe nta kibazo ifite mu micungire y’imari ya Leta ngo amwe mu makosa aracyaboneka kandi bishoboka ko yakosorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba avuga ko mu bigo birenga 1000 biri mu ntara, abagenzuzi b’imari mu karere no mu ntara batashobora kubigenzura ariko itsinda ryashyizweho mu turere rigizwe n’abacunga umutungo rizatuma bafashanya kugenzura umutungo wa rubanda no kugirana inama bakosore ibyangirika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'uburengerazuba, Jabo Paul.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul.

Jabo avuga ko ibi bizakuraho ibihombo hamwe na hamwe kandi ko biri mu mihigo yahizwe mu turere tw’intara y’uburengerazuba.

Iki gikorwa cyo gucunga umutungo ya rubanda bya ntamacyemwa bikaba bitagomba kugarukira ku karere n’imirenge ahubwo bigomba no kugera mu bigo bya Leta bikoresha amafaranga ya rubanda.

Iki gikorwa kigiye gukorwa mu turere tw’intara y’uburengerazuba nyuma y’imyaka itatu kigeragezwa kandi byagaragaje ko bitanga umusaruro kuburyo nigikoreshwa neza amakosa menshi mu gucunga umutungo wa Leta azacika.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka