Rubavu: Harashakishwa ahimurirwa inzibutso zangijwe n’amazi
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) hamwe n’akarere ka Rubavu tatiki 19/10/2012 bahuye n’ubuyobozi bwa Diocese ya Nyungo kugira ngo babafashe kubona ahimurirwa urwibutso rwa Nyundo rwangijwe n’amazi.
Mu mibiri 851 ishyinguye mu rwibutso Nyundo igera kuri 500 iri mumva 36 ibikijwe kuri diocese ya Nyundo kubera amazi yasenye imva ndetse n’iyasigaye mu mva hari ikibazo ko ishobora kwangirika kubera amazi akomeje kurwinjiramo. Ahubatse urwo rwibutso hameze nko mu gishanga bikorohera amazi kwinjiramo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo, avuga ko bifashishije ubuyobozi bwa Diocese n’akarere kugira ngo bashobore kubona ahandi bakimurira iyo mibiri nk’imusozi. Mucyo yanasuye urwibutso rwa Gisenyi ahahoze hitwa Komini Rouge.
Mu Rwanda hari hanshi imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ndetse hari n’inzibutso zangiritse ariko inzibutso zubakwa zigiye zubakwa buhoro buhoro kandi bijyanye n’igihe byazatanga umusaruro; nk’uko Jean de Dieu Mucyo yakomeje abisobanura.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko kuzura kw’inzibutso biterwa n’uruhare rw’uturere kuko nk’akarere ka Huye 2011 kujuje inzibutso eshanu hakaba hasigaye inzibutso ebyiri.

Jean de Dieu Mucyo yongeye gushishikariza Abanyarwanda kwandika no gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazibagirana, cyane ko komisiyo ifasha abandika.
Mucyo yanongeye guhamagarira abantu gutanga amakuru ku baguye ahubatse Kivu Serena Hotel yitwaga Meridien Izuba mu gihe cya Jenoside.
Muri Gicurasi 2009 ubwo hari hagiye kubakwa ikigega cya gaz ikoreshwa muri hoteli habonetse imibiri 12 bikaba bikeckwako hashobora kuba harimo n’indi mibiri kuko benshi bemeza ko hashobora kuba hari Abatutsi bahaguye muri 1994 bakahicirwa ndetse n’imibiri yabo ikahajugunwa.
Sylidio sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|