Rubavu: hagiye kuzura ishuri rimaze imyaka 10 ryubakwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ishuri ry’imyuga rya Kiraga mu murenge wa Nyamyumba rimaze imyaka icumi ryubakwa rigiye kuzuzwa rigakorerwamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yabitangarije Kigali Today mu gihe aka Karere kamaze gushyikirizwa miliyoni 230 n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa.

Ni amafaranga yatanzwe yiyongera kuri miliyoni 270 yari yatanzwe mbere mu gutangiza ishuri ry’imyuga ryatangijwe kubakwa 2013 ariko imirimo iza guhagarara kubera ubwumvikane buke hagati ya rwiyemezamirimo n’uruganda rwa Bralirwa, ndetse bamwe mu baturage bahakoze imirimo barigaragambya kubera kutishyurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo avuga ko bamaze guhabwa amafaranga, bakaba bagiye gutanga n’ikizere cy’igihe rizuzurira.

Agira ati "Turatanga icyizere ko mu kwezi kwa Nzeri imirimo izaba yarangiye, ubu ikiri gukorwa ni ugushaka abazaryubaka."

Ishuri ry’imyuga rya Kiraga ni ryo ryari kuba ishuri ry’imyuga ryegereye abaturiye uruganda rwa Bralirwa rigafasha abana barituriye kwiga imyuga.

Ni ishuri rigeretse rifite ibyumba 22, ariko hagomba kugenzurwa ko inyubako zigikomeye kubera imyaka ishize zidakoreshwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko atazi niba hari abaturage barikozeho bagifitiwe ibirarane, cyakora asaba ko bahari bakwegbera akarere bakazishyurwa.

Iri shuri ry’imyuga rya Kiraga, ryari ryubatswe mu nkunga yo gufasha abaturiye uruganda rwa Bralirwa kwiteza imbere.

Mu Karere ka Rubavu imirenge icyenda mu mirenge 12 ifite amashuri yigisha imyuga, kandi umurenge wubatsemo uruganda rwa Bralirwa nta shuri ry’imyuga riharangwa.

U Rwanda ruteganya ko 60% by’amashuri yaba ay’imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo kwimakaza iterambere rishingiye ku bumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka