Rubavu: Hagiye kubakwa inzu izajya ifasha Abanyarwanda n’Abanyekongo kubaka amahoro

Mu myaka itatu hazaba ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu hazaba huzuye inzu izafasha abatuye ibi bihugu kuganira ku byazana amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu bihugu byombi.

Ikindi iyi nzu izakora ni ugufasha abayigana gufashanya no kwiyunga aho guhangana bagana mu nkiko, ngo kuko bibatera igihombo n’umwanya bakoresha; nk’uko bitangazwa na pasiteri Habimana Augustin ukuriye ishyirahamwe Ihumure mu ntara y’Uburengerazuba.

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo hagiye kubakwa inzu y'amahoro.
Ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo hagiye kubakwa inzu y’amahoro.

Umuryango Ihumuri uhuriweho n’Abanyarwanda barokotse Jenoside y’akorewe Abatutsi muri Mata 1994 hamwe n’abakoze Jenoside bireze bakemera icyaha. Kubera ubunararibonye bafite mu kubaka amahoro n’ubwiyunge bavuga ko hari byinshi bazageza ku Banyarubavu n’abandi bazabagana mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro muri rusange.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko ibikorwa byubaka amahoro no kwigisha abantu kubana neza bikwiye gushyigikirwa ariyo mpamvu akarere kemeye gutanga ubutaka bwubakwamo iyi nyubako izajya ikorerwamo ibikorwa byo kwigisha amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka