Rubavu: Hagiye kongerwa iminara y’itumanaho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko hagiye kongerwa iminara y’itumanaho muri ako Karere, mu gufasha abaturage kuva mu bwigunge.

Bitangajwe mu gihe imirenge 12 igize Akarere ka Rubavu, hari abaturage batuye mu mirenge ine badashobora kubona itumanaho uko babishaka, ndetse bamwe bakaba badashobora gukurikira amaradiyo na televisiyo byo mu Rwanda, kubera bitahumvikana.

Mu murenge wa Busasamana, abaturage babwiye Kigali Today ko badashobora kureba ibibera mu Rwanda kubera nta televisiyo ihaboneka, kabone n’iyo bakoresha ibigo byose bikorera mu Rwanda.

Umwe ati “Naguze Decoder y’ikigo cya mbere ntiyaboneka, ngura iya kabiri nayo ntiyaboneka, mbajije bambwira ko hano tutareba televisiyo. Ubu tuzikoresha mu kureba indirimbo na filime dufatisha.”

Undi muturage avuga ko biteye agahinda kuba badashobora gukurikirana uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu iyo yasuye abaturage.

Ati “Biratubangamiye kuba tudashobora kureba ibibera mu Rwanda ngo natwe tubyigireho, ntidushobora gukurikira ibiganiro n’ingendo z’Umukuru w’Igihugu iyo yasuye abaturage, turifuza ko dufashwa kumenya ibibera mu gihugu cyacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko iki kibazo kigiye gusubizwa kuko ubu ubuyobozi bw’Urwego ngenzuramikorere (RURA), bwamaze gusura ahantu hatagera itumanaho, ndetse ntibashobore kureba televisiyo na radiyo kugira ngo hongerwe iminara.

Agira ati “Twamaze kwakira abakozi ba RURA bareba ahatagera itumanaho rihagije, ahatarebwa Televisiyo hatanumvikana radiyo, kandi barimo gukora inyigo ituma bizarangira.”

Meya Kambogo yizeje abaturage ko bagiye gushyirirwaho iminara ibakura mu bwigunge
Meya Kambogo yizeje abaturage ko bagiye gushyirirwaho iminara ibakura mu bwigunge

Kambogo avuga ko hari ahazashyirwa iminara mishya, ahandi ikongererwa imbaraga mu gufasha abaturage kuva mu bwigunge.

Abanyarwanda baturiye imipaka bavuga ko bakurikirana amakuru atangazwa muri Congo, kurusha ayo mu Rwanda, bitewe n’uko nta minara y’itumanaho ihari yerekene ibyo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umva kongonireke ubushotoranyi koko! Igeze aho uduturaho indege yintambra birakabije.

maniraguha emanwel yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka