Rubavu: Gushaka imibiri y’abana bagwiriwe n’inkangu byabaye bihagaze

Abaturage batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bananiwe gukura munsi y’ubutaka abana babiri bagwiriwe n’inkangu, kubera ko n’ubu ubutaka bukomeje kuriduka, ubuyobozi bukaba bwabagiriye inama yo kuba babihagaritse hakazabnza kumuka.

Abaturage bagiriwe inama yo kuba bahagaritse icyo gikorwa
Abaturage bagiriwe inama yo kuba bahagaritse icyo gikorwa

Tariki 28 Mata 2022 mu masaha ya saa moya n’igice, abana babiri bari bagiye kuvoma bagwiriwe n’inkangu yatewe n’umusozi waridutse.

Abaturage babibonye babwiye Kigali Today ko byatunguranye, kuko byabaye nta mvura yaguye, icyakora bavuga ko muri Gashyantare 2022 nabwo aho hantu ubutaka bwari bwagiye.

Kubera itaka ryari ryoroshye, ubuyobozi bwabujije abaturage kurijyamo kugira ngo hatagira abandi bahaburira ubuzima, bitewe n’uko ubutaka bwarimo bukigenda.

Tariki 29 Mata ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwateguye umuganda wo gushaka abana bari barengewe n’igitaka, ariko ntibyakunda kubera inkangu zakomeje.

Habimana Aaron, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, yambwiye Kigali Today ko basubitse ibikorwa byo gushaka imibiri y’abana kubera inkangu zikiyongera.

Yagize ati "Abana twari kubabona ariko kubera imiterere ya hariya hantu gukomeza kujyamo byateza ikibazo, n’ubu harimo gucika kandi hashobora kugira uwahura n’ibibazo, abayobozi batugiriye inama yo kuvamo tukaharinda, tuzasubiramo humutse."

Inkangu yatewe n’imvura yari imaze iminsi igwa ituma amazi yinjiye mu butaka buracika, ikaba ikurikiye indi yabaye mu kwezi kwa Gashyantare nayo yatwaye imyaka irimo ibisheke.

Habimana avuga ko ahangijwe n’inkangu abaturage bazagirwa inama yo kuhatera amashyamba afata ubutaka, birinda ko n’ubutaha hakongera hakagenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba ntu bakomezekwi twara . Rari ka . Mugi he imvur a igi komeje

Erneste yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka