Rubavu : Guhezwa mu gihirahiro byatumye ishuri ritakira abanyeshuri bashya
Ubuyobozi bw’ishuri ry’ababikira ryigisha ibirebana n’amahoteri riri mu Karere ka Rubavu muri Paruwasi Muhato buvuga ko uyu mwaka butazakira abanyeshuri mu mwaka wa kane kubera kutamenya gahunda y’ivugurwa ry’ikibuga cy’indege, kandi aho riri harabaruwe mu hazagurirwa ikibuga cy’indege.
Gahunda yo gusana ikibuga cy’indege cya Rubavu imaze imyaka igera ku munani ivugwa ariko idashyirwa mu bikorwa, mu gihe muri iyi myaka yose abagituriye babujijwe kugira icyo bakorera aho batuye ngo ikibuga cy’indege kigiye gusanwa.
Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo ibarura ry’abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege hamwe n’abandi bagomba kuzimurwa mu kwagura ikibuga ryabaye haboneka imiryango 2053 ariko ntibabwira igihe bazimurirwa ngo bitegure.

Mu butaka bushya bwagaragajwe buzakenerwa mu kwagura ikibuga cy’indege harimo na Paruwasi ya Kiliziya Gaturika ya Muhato isanzwe ifite ibikorwa bifite agaciro karenga miliyari kubera inyubako nshya zubatswe mu gihe kitarenze imyaka itanu.
Padiri mukuru wa paruwasi ya Muhato, Abayisenga Valens avuga ko gahunda ya leta yo kwagura ibikorwa by’amajyambere ntawayirwanya ariko ngo biba byiza iyo ikozwe n’abayikorerwa bagahabwa amakuru.
Padiri Abayisenga avuga ko paruwasi ayobora n’ibikorwa bihari byabaruwe nk’ibizakurwaho mu gihe cyo kubaka ikibuga cy’indege ariko ngo ntibazi igihe bizabera ku buryo bakwitegura bagashaka ahandi ho kwimukira.

Mu bikorwa bya Paruwasi harimo amashuri yisumbuye asanzwe yakira abanyeshuri ariko kubera kutamenya gahunda y’isanwa ry’ikibuga ngo batinye kwakira abanyeshuri babagana mu mwaka wa kane kugira ngo batazasenyerwa ntaho bafite babajyana.
N’ubwo batarahabwa igihe cyo kwimuka bibaza aho bashobora kujyana ibikorwa bari bamaze gushyira Muhato birimo inyubako ya paruwasi, inzu z’abapadiri, inzu z’ababikira n’amashuri y’imyuga hamwe n’ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n’amahoteri, ibikorwa bishobora gusenywa kandi byari bifitiye abaturage akamaro.
Abaturage baturiye ikibuga cy’indege baratabaza
Biziyaremye ni umuturage uturiye ikibuga cy’indege kuva mu myaka 10 ishize. Avuga ko hashize igihe kinini bivugwa ko bazimurwa ariko bidakorwa ku buryo bibangiriza imibereho kuko ntacyo bahakorera, akanenga uburyo badakurwa mu gihirahiro ngo bimurwe cyangwa babareke bikorere igihe cyo kwimurwa nikigera bishyurwe bagende.

Bamwe mu baturiye ikibuga cy’indege bubakiwe na leta kubera kutishobora bavuga ko babujijwe kubaka kuburyo bavirwa. Batangaza ko inzu zashaje ariko ngo ntibashobora kuvugurura kubera gusezeranywa kwimurwa nyamara ntibikorwe, ku buryo basanga leta ikwiye kubakura mu gihirahiro kuko aho baba ariho bakura imibereho iyo babujijwe hari byinshi byangirika.
Biteganyijwe ko imiryango 2053 ariyo igomba kuzimurwa ariko kubera batarishyurwa ngo ntibarashaka n’aho bazimukira, bagasaba ko niba hari ubushobozi bwo kubimura bagurirwa bakajya aho bashobora gukorera ibikorwa by’amajyambere aho kuguma aho badashobora kugira icyo bahakorera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu ufite umubare munini w’abaturage bagomba kwimurwa, Manizabayo Clarisse avuga ko nta makuru afatika ku iyimurwa ry’abaturage kuko uretse kubona imbago zigaragaza aho ikibuga kizagarukira nta bundi busobanuro bahawe na Minisiteri y’ibikorwa remezo.
Kigali today yagerageje kuvugisha umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ufite mu nshingano ibijyanye n’ibibuga by’indege, Dr. Alexis Nzahabwanimana ariko ntibyakunda.
Ubwo yasuraga iki kibuga muri 2013 yavugaga ko igikorwa cyo kwimura abaturage kigiye kwihutishwa, naho mu mpera za 2014, Rwakunda Christian, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ibikorwa remezo yari yatangaje ko inyigo izagenga isanwa ry’ikibuga cy’indege yamaze kunozwa igisigaye ari ukuyemeza kugira ngo ishyirwe mu bikorwa abaturage bavanwe mu gihirahiro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo nk’iki gikwiye kwandikwa neza n’abagifite, kigashyikirizwa abadepite bo muri uyu Murenge/Akarere nabo bakabishyikiriza Inteko Rusange y’Abadepite igatumiza Uhagarariye Guverinoma Bireba agatanga ibisobanuro bifatika kuri iki kibazo.