Rubavu: Gare nshya izaca akajagari mu gutwara abagenzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko butangira umwaka wa 2023 bufite ahategerwa imodoka hashya nyuma y’imyaka imodoka zitwara abagenzi zicumbikirwa.

Gare nshya yubatswe igiye gutangira gukoreshwa
Gare nshya yubatswe igiye gutangira gukoreshwa

Gare nshya ya Gisenyi yubatswe mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi mu Mudugudu wa Nyakabungo, ahigeze gukoreshwa nka gare muri 2012 ariko iza kuhakurwa ijyanwa ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi.

Imyaka 10 irashize Akarere ka Rubavu kadafite aho abagenzi bategera imodoka kuko ahakoreshwa hakodeshwa kandi iminsi yo kuhakorera yari yararangiye.

Mu mwaka wa 2020 nibwo ubuyobozi bwa JALI Investment Ltd bwatangaje ko bugiye kubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi hazwi nka ‘Gare’ hazaba ari aha mbere mu Rwanda kurenza aho bamaze kubaka.

Ubuyobozi bwa JALI Investment Ltd bwasinye amasezerano n’Akarere ka Rubavu yo kubaka iyi Gare izuzura itwaye abarirwa muri miliyari umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Gare nshya ni yo nini mu Rwanda
Iyi Gare nshya ni yo nini mu Rwanda

Ni Gare iri ku buso bwa Hegitare imwe, bitandukanye n’aho imodoka zitwara abagenzi zari zisanzwe zihagarara hadahagije.

Col Twahirwa Louis Dodo wasinye amasezerano ahagarariye ikigo cy’ubucuruzi cya JALI, yatangaje ko ibikorwa byo kubaka iyi Gare bizamara imyaka ibiri kandi hakazatangirwa serivisi zitandukanye zirimo aho gushyira imodoka, ibiro by’ibigo bitwara abagenzi, resitora, amacumbi n’inzu z’ubucuruzi.

Nubwo ibikorwa byatinze, ubuyobozi bwa JALI bwatangaje ko bagize imbogamizi no kwimura abari basanzwe bahatuye.

Gare ya Gisenyi iratangira gukorerwamo tariki ya 30 Ukuboza 2022. Nubwo byari biteganyijwe ko iyo Gare igira inyubako z’ubucuruzi, amacumbi n’aho kurira, gare ya Gisenyi igiye gukorerwamo byose bitaraboneka.

Gare imaze imyaka 10 ikoreshwa yakodeshwaga
Gare imaze imyaka 10 ikoreshwa yakodeshwaga

JALI Investment Ltd isanzwe ifite ibigo byubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi, mu Rwanda ikaba imaze kugira Gare zirindwi zirimo; Muhanga, Gicumbi, Kabuga, Kayonza, Bugesera, Musanze, na Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka