Rubavu: Expo izabera iruhande rw’ikivu mu rwego rwo kumurika ubwiza bw’akarere
Ubuyobozi bw’abikorera mu karere ka Rubavu bwahisemo gushyira ibikorwa by’imurikagurisha (expo) hafi y’amazi kugira ngo abazaryitabira bashobore no kureba ubwiza bw’akarere nk’amazi y’ikiyaga cya Kivu.
Maniragaba Pascal umunyamabanga w’urwego rw’abikorera mu karere ka Rubavu avuga ko imurikagurisha rizatangira 19/12/2013 rigasozwa taliki 29/12/2013 ryitabiriwe n’abantu bamurika 120 harimo abavuye mu Rwanda, DRC, Uganda, Tanzania na Kenya.
Maniragaba avuga ko imurika ari umwanya w’amakoperative yo mu ntara y’uburengerazuba kugaragaza ibyo akora, ubu abamaze kwakirwa bazitabira imurikagurisha bavuye hanze ni 30, abo mu Rwanda nabo barimo kubyitabira kuburyo mu byumba 120 byateganyijwe abarenga 100 bamaze kubifata uretse abiyubakira bagikomeje ibikorwa.

Maniragaba avuga ko kubijyana hafi y’ikiyaga cya Kivu bitazatera umwanda mu mazi kuko hari abashinzwe gukora isuku naho ubwiherero ngo babujyanye kure, kandi hari abashinze umutekano mu kurinda amazi.
Ku birebana n’umwihariko ngo harimo abanyamahanga bazaba bafite ibikorwa bidasanzwe, ubuyobozi bw’abikorera bukaba buvuga ko bwateguye ahamurikirwa mu byiciro bitandukanye kuko ahantu hahenze hagurishwa ibihumbi 400 naho ahamacye hakagurishwa ibihumbi 70 metero 3 kuri 3.
Bamwe mu baganiriye na Kigali Today baje gushaka ibyumba bavuga ko imurikagurisha ritateguwe neza kuko ibyumba bitatanye kandi n’uburyo bwo kubona inzira kubazayitabira ntibutomoye.
Abashaka ibyumba banenga ko abayiteguye bibanze ku amafaranga bazakuramo ntibateganya serivisi batanga kuko ibyumba bigaragara ko ari bito bimwe bikaba ahihishe kuburyo abazabifata batazagaragaza ibintu byabo uko bikwiye.

Mu gihe ikibazo cy’isuku kigarukwaho n’abahagera ngo ubwiherero butandatu ku bantu bazitabira imurikagurisha ntibuhagije cyakora bashima ko iri ku muhanda kandi ahantu heza hatuma izitabirwa n’abantu benshi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyabuna abatazi kwoga nkanjye ntimuzakangwe n’agatama ngo mugirengo i Kivu cyabaye Kaburimbo!! Marine hafi hatazagira abatuvamo.
Twishimiye iyi Expo ije kudususurutsa,ariko bazajye batanga service nziza n’ibiciro biciriritse.
Ndumva ntawavuga nabi iki gitekerezo ni Inyamibwa bravo ku karere ka Rubavu katekereje muri urwo rwego..n’ahandi hantu hari ibyiza nyaburanga nihatekerezweho.
Icyo gitekerezo kirashimishije, kuko bazagiramo inyungu cyane abanyarwanda bazabyungukiramo..ndetse n’akarere kose!!