Rubavu: Equity Bank yafunze gishe mu gihe cy’iminsi itatu
Abasanzwe ari abakiriya ba Equity Bank mu karere ka Rubavu bavuga ko batunguwe no kubona iyi banki igiye kumara iminsi itatu ifunze imiryango idakora, kuko bizatuma abadafite amakarita ya ATM batazashobora kubona amafaranga.
Equity Bank ivuga ko taliki 15/11/2013 iyi banki itagombaga gufungura imiryango cyakora ngo abafite amakarita ATM akorana n’ibyuma bo bagombaga gukoresha ayo makarita kubona amafaranga, nkuko bigaragara ku matangazo abiri amanitse aho ikorera.

Irindi tangazo rihamanitse rivuga ko uretse mu Rwanda, tariki 16 na 17/11/2013 ngo iyi banki mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani y’Amajyepfo na Tanzania nabwo ntizafungura imiryango, aho bazaba bari mu bikorwa byo kuvugurura imikorere yabo.
Equity Bank ivuga ko n’ubwo itazafungura imiryango hari ubundi buryo bwo kubona amafaranga, uretse gukoresha ATM ngo abasanzwe bakorana nayo mu gutanga amafaranga bazakomeza imirimo no gukoresha amatelefoni nkuko bigaragara ku itangazo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|