Rubavu: Deogratias Nzabonimpa agizwe Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo

Akarere ka Rubavu kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’uwari umuyobozi wungirije wako ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, nyuma y’uko uwari uwakayoboraga Kambogo Ildephonse, yirukanywe n’Inama Njyanama imuhoye kutubahiriza inshingano ze.

Deogratias Nzabonimpa (ibumoso) ahererekanya ububasha na Kambogo Ildephonse
Deogratias Nzabonimpa (ibumoso) ahererekanya ububasha na Kambogo Ildephonse

Nzabonimpa yasabye buri mukozi gukora inshingano ze kugira ngo Akarere gashobore kugera ku byo gasabwa, harimo gufasha imiryango 2000 yakuwe mu byoyo n’ibiza, byabaye tariki ya 2 na 3 Gicurasi 2023.

Agira ati “Twagize igihombo kinini mu cyumweru gishize, haba ubuzima bw’abantu bwagiye, ibikorwa by’amajyambere n’abakuwe mu byabo n’ibiza. Gusa Leta yacu izaguma ibabe hafi mu byemezo bifatwa, kandi abahuye n’ibiza tuzaguma tubafasha guhangana n’ingaruka byabasigiye, icyo nsaba inzego zose ni ubufatanye butuma umuturage abaho neza kandi akiteza imbere.”

Nzabonimpa yabitangaje nyuma yo guhererekanya ububasha na Kambogo Ildephonse, wirukanywe ku mwanya w’ubuyobozi bw’Akarere tariki 5 Gicurasi 2023, n’ubwo agikomeje kuba Umujyanama w’Inama Njyanama y’Akarere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, mu nama yo guhererekanya ububasha hagati ya Kambogo wirukanywe n’umusimbuye, yavuye ko buri mukozi yagombye gukora inshingano ze yirinda kugusha abandi mu makosa, kuko bisiga akarere isura mbi.

Agira ati “Ingaruka ni nyinshi kandi harageze ko tuzisangira, ntizigere ku bantu bamwe kandi tuzi izina ry’umuntu utakoze ibyo agomba gukora. Ntibigomba kugera ku muyobozi gusa, bizajya bigenda gute k’utakoze ibyo agomba gukora bigatuma ikigo kirebwa nabi?”

Kambogo wirukanywe yashimiye abakozi b’Akarere n’abaturage bamufashije mu gushyira mu bikorwa inshingano yari afite, asaba ko ibyo bafatanyije gutangira bikomeza.

Agira ati “Ndashimira abo twakoranye kuko ibitekerezo byagize impinduka mu karere, n’ubwo bitageze aho twifuza. Ndizera ko unsimbuye azabigeraho, kandi munshimirire abafatanyabikorwa kuko Akarere karacyabakeneye.”

Kambogo avuga ko ashimira abakozi bose ariko abasaba kudakorera umuntu, ahubwo bazakorere igihugu, asaba ko imihigo batangiye bakwiye kuyesa kandi babigeraho bakamutumira.

Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Kabano Ignace, avuga ko Igihugu, kidashobora kwibagirwa umwana wacyo, ndetse kitazibagirwa Kambogo Ildephonse wayoboye Akarere ka Rubavu mu myaka ibiri, amwifuriza amahirwe mu buzima yinjiyemo, ariko amusaba gukomeza gukorera Igihugu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka