Rubavu: Bifuza ko igishushanyo mbonera cyavugururwa kikajyana n’ingaruka z’imitingito

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwifuza gufashwa kuvugurura igishushanyo mbonera cy’akarere n’umujyi wa Gisenyi, bikajyana nimiterere y’imitingito iterwa n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Imitingito yashenye inzu n'ibikorwa remezo bitandukanye
Imitingito yashenye inzu n’ibikorwa remezo bitandukanye

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabitangarije umunyamakuru wa Kigali Today nyuma y’uko imitingito yibasiye Akarere ka Rubavu ikangiza inyubako n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Agira ati "Ubufasha abaturage bacu bakeneye mu gukemura ikibazo mu buryo burambye, ni uko twafashwa gusubiramo ikizwi nka ‘master plan’, tukayihuza n’izi nzira z’imitingito zimaze kugaragara, noneho umuturage wacu ugiye kubaka akabikora tumuhaye inama zose zuzuye, harimo no kubaka inyubako ihangana n’imitingito mu bihe biri imbere iramutse igaragaye, kandi iyo nyigo igomba kwigwaho n’inzego zitandukanye".

Ibihumbi by’inzu byangiritse kubera umututu waciwe n’imitingito yabaye ku itariki 24 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa yine z’amanywa.

Ni umututu uva muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC) bikwekwa ko uva muri Nyiragongo ukinjira mu Rwanda, ukanyura mu duce twa Byahi, mu ishuri rya Muhato, Majengo, TTC Gacuba, mu nyubako z’abaturage, mu mihanda itandukanye mu mujyi wa Gisenyi, ishuri rya Essa Gisenyi n’ibitaro bya Gisenyi.

Uwo mututu wajyaga uvugwa ariko benshi batazi neza aho unyura n’ingaruka zawo, ubu uraboneshwa amaso kandi uko iminsi itambuka uragenda urushaho kwiyongera, hakenewe ko hafatwa ingamba zirinda abaturage kongera kuwubaka hejuru.

Nzabonimpa asobanura ko hatagize igikorwa mu kugaragaza ahibasirwa n’imitingito no gushyiraho ibigenderwaho mu kuhubaka, abaturage bazakomeza guhura n’ingaruka z’imitingito n’iruka ry’ibirunga.

Ati "Hakenewe ko igishushanyo mbonera kigaragaza ahibasirwa n’imitingito n’uko inyubako zihashyirwa ziba zubatse".

Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gisenyi ufatwa nk’umujyi wunganira uwa Kigali, cyateganyaga inzu ziremereye kandi zigerekeranye hatitawe ku mitingito n’ingaruka zayo.

Abahanga mu bumenyi bw’isi bagaragaza ko mu mujyi wa Gisenyi harimo ubuvumo butandukanye bushobora kugira ingaruka ku nyubako zimwe mu gihe habaye imitingito ikabije iri hejuru ya gatandatu.

Kuba imitingito yamaze icyumweru yarashoboye kwangiza inzu zibarirwa mu 2,000, hakenewe ko ubuyobozi bufasha abaturage kumenya aho kubaka no kumenya kubaka inzu zihangana n’imitingito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka