Rubavu: Batwitse banamena ibiyobyabwenge by’agaciro k’asaga miliyoni 200

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’inzego z’umutekano bwatwitse bunamena ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe, bikaba bifite agaciro ka miliyoni 200 n’ibihumbi 100 y’Amafaranga y’u Rwanda.

Hatwitswe ibiro 1,550 by'urumogi
Hatwitswe ibiro 1,550 by’urumogi

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’urumogi ibiro 1550, inzoga za Simba amashashi 310, Skys amashashi 48, Balsa amashashi 32 na kanyanga litiro 40.

Ni ibiyobyabwenge byafashwe byinjira mu Karere ka Rubavu gahana imbibi n’Umujyi wa Goma muri repubulika Iharanira Demokarasi y Congo (RDC) kuva mu mwaka wa 2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko ibiyobyabwenge byatwitswe n’ibyamenwe byafatanywe abantu 217 ubu barimo gukurikiranwa n’amategeko.

Agira ati "Kumena no gutwika ibi biyobyabwenge ni amafaranga aba yangijwe kandi yagombye gukoreshwa mu kwiteza imbere. Abafashwe babyinjiza mu Rwanda barimo gukurikiranwa imbere y’ubutabera kandi icyaha nikibahama igihano bazahabwa ntikiri munsi y’imyaka itanu kugera ku gihano cyo gufungwa burundu bitewe n’uburemere bw’icyaha".

Uwo muyobozi avuga ko gucuruza ibiyobyabwenge ari uguhombera igihugu n’umuryango
Ati "Twahamagaye urubyiruko kugira turuhe ubutumwa ko rudakwiye kwishora mu gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza kuko bitera igihombo ku gihugu n’umuryango. Nk’ubu ibi biyobyabwenge iyo bijya mu baturage bakabikoresha, byari kongera amakimbirane, byari guteza ibibazo by’ubujura n’ibindi, nubwo twabikumiriye bikaba bigiye gutwikwa no kumenwa, aya mafaranga yari gukora ibindi".

Inzoga zitemewe mu Rwanda nazo zamenwe
Inzoga zitemewe mu Rwanda nazo zamenwe

Ibiyobyabwenge byinjira mu Rwanda bivuye muri RDC, bihingwa mu duce twa Walikare na Rutshuru, bigizwemo uruhare n’abarwanyi ba FDLR banabyohereza mu Rwanda bafashijwe na bamwe mu basirikare bakuru babigemura mu Mujyi wa Goma bakoresheje imodoka z’akazi.

Urumogi iyo rugeze mu Mu mujyi wa Goma niho rushyirirwa mu dupfunyika kandi benshi mu babikora ni Abanyarwanda, ari ko kazi kabo umunsi ku wundi, bakavuga ko ubucuruzi bw’urumogi bwagize abantu abaherwe.

Umwe mu bakoze ako kazi wabivuyemo yabwiye Kigali Today ko urumogi rushyirwa mu dupfunyika Abanyarwanda bakaza kurugura no kurwambutsa, ibintu bitanga akazi kagoye.

Mayor Habyarimana avuga ko bamaze kumenya inzira z’ubutaka no mu mazi zikoreshwa ariko agasaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru kugira ngo birinde ko rwinjira mu Rwanda.

Imyaka ni myinshi Abanyarwanda bakora ibikorwa byo gukumira urumogi ruhingwa muri Kivu y’Amajyaruguru ariko ibikorwa byo kuruhagarika ntibicogora, kuko mu gihe hatwikwaga ibyo biyobyabwenge, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangaje ko hari abandi bafashwe bashaka kwinjiza urumogi mu Rwanda.

Habyarimana avuga ko batashyira imbere kuganira n’Umujyi wa Goma uko bakumira urumogi, ahubwo bashyira imbere uko bakumira uko rwinjira mu Rwanda.

Kamanzi, umwe mu basore batuye mu mujyi wa Gisenyi avuga ko urubyiruko rukoresha urumogi bikunze kurugiraho ingaruka.
Ati "Urubyiruko rwinshi usanga bakoresha urumogi mu kugabanya ibibazo nyamara rubyongera ndetse tubona benshi hano rwatesheje umutwe bakitwa abasazi kandi mbere bari bazima".

Kamanzi avuga ko uburyo bwiza bwo kurwanya urumogi n’inzoga zitemewe ari ukuganira mu muryango ababyeyi bakabonera umwanya abana babo.

Ati "Nubwo urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, ariko n’ababyeyi bakeneye guhindura imyitwarire, bajya gushaka imibereho bakibagirwa abana, babura ababaganiriza bakajya mu nzira mbi zibayobya zo gukoresha ibiyobyabwenge birimo inzoga n’urumogi".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka