Rubavu: Batatu bafatanywe ibiro 100 by’urumogi

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye n’abandi bapolisi n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021 bafashe abasore 3 bafite ibiro 100 by’urumogi bingana n’udupfunyika ibihumbi 54.

Bafatanywe ibiro 100 by'urumogi rwaturutse muri RDC
Bafatanywe ibiro 100 by’urumogi rwaturutse muri RDC

Abafatanywe urumogi ni abamotari babiri ari bo Habumugisha Claude w’imyaka 31, Sibomana Jean de Dieu uzwi ku mazina ya Fils w’imyaka 31 na Rukundo Jean Claude wari ushinzwe kurinda aho rubikwa, urumogi rukaba ari urwa Hakizimana Janvier bakaba bafatiwe mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko gufatwa kw’abo binjiza urumogi mu Rwanda byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi neza ko hari urumogi ruri buve mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rukazanwa mu Rwanda.

Agira ati “Hari uwitwa Rafiki aba muri RDC, yafashe biriya biro 100 abiha abantu barabyogana bambuka ikiyaga cya Kivu babigeza ku butaka bw’u Rwanda bisubirira muri Congo. Bamaze kubihageza bahasanze bariya bamotari babiri babizanira uwitwa Hakizimana Janvier ukirimo gushakishwa kuko yahise acika inzego z’umutekano. Rukundo Jean Claude usanzwe arinda ahabikwa urwo rumogi niwe wahise afatwa abaturage bakimara kuduha amakuru".

CIP Karekezi avuga ko ibikorwa byo kubata muri yombi byatangiye mu gitondo saa kumi n’imwe basanzwe ahabikwa urumogi.

Abafashwe bakurikira Sebareme Jonas w’imyaka 39 wafashwe tariki ya 13 Werurwe 2021 mu Murenge wa Busasamana afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5 agiye kurucuruza mu baturage.

CIP Karekezi ashimira abaturage bagira uruhare mu kugaragaza ibiyobyabwenge n’ababyinjiza mu Rwanda, yemeza ko ari umusaruro w’ubukangurambaga abaturage bahawe ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

Ati “Bariya bantu bakoresha amayeri ahambaye mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka ibiyobyabwenge bigira ku buzima, ubukungu ndetse no ku mutekano w’Igihugu. Ubu nibo baduha amakuru tukabasha gutahura amayeri yose tugafata ababikwirakwiza, turabashimira kandi tubakangurira gukomeza ubwo bufatanye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba agira inama urubyiruko rwishora mu biyobybwenge ndetse na bamwe mu batwara ibinyabiziga bijandika mu bikorwa byo kubitwara.

Ati "Muri bariya bantu bafashwe harimo abamotari 2, icyo tubabwira ni ukwirinda amafaranga y’umurengera baba bahawe ngo babitware kuko iyo bafashwe bahanwa kimwe nk’abandi banyabyaha bose mu gihe nyamara usanga aribo bari batunze imiryango yabo. Urubyiruko rugomba kumenya ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, bikabamaraho amafaranga ndetse iyo bafashwe barafungwa bagahanwa hakurikijwe amategeko”.

CIP Karekezi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage badahwema kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha byose.

Tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Karere ka Rubavu hamenwe hanatwikwa ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, ubuyobozi buvuga ko bwahagurukiye guhagarika ababyinjiza mu Rwanda.

Tariki ya 7 Werurwe hari hafashwe abantu 6 bafite udupfunyika 2,610 tw’urumogi bagiye kurukwirakwiza mu baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko nubwo urimojyi rwafashwe rutwikwa ,mbona bakagombye gushakisha ikintu rwabyazwamo umusaruro,nk’umuti w,ikibagarira kunka nibindi cyane ko iyo barutwika ruba rwangiza nikirere ndetse nabari hafi yaho

Mr Pie yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka