Rubavu : Batanu baguye mu mpanuka ya Minibus na FUSO

Imodoka ya taxi minibus itwara abagenzi yagonganye na FUSO mu murenge wa Nyakiriba, mu karere ka Rubavu mu ma saa tanu za mu gitondo tariki 13/07/2012 abantu batanu bahita bitaba Imana abandi 14 barakomereka.

Iyi minibisi ifite icyapa RAA 254 S yagonganye na Fuso yari ifite icyapa cyo mu gihugu cy’Ubugande UAM 098 V ubwo yageraga nko muri metero 500 uvuye ahitwa « Bazirete » ugana i Kigali.

Fuso yo yari itwaye babiri na shoferi, abo babiri bavuyemo ari bazima, shoferi we amakuru ye akaba ataramenyekana.

Minibus yashwanyaguritse cyane ku buryo amaso atakwemera ko hari abavuyemo ari bazima, mu gihe FUSO banatunga agatoki ko ariyo iri mu makosa yangiritse igice cy’imbere gusa.

Jarite Uwamahoro, umwe mu baturage babonye iby’iyi mpanuka akaba anatuye hafi y’aho yabereye yasobanuye ko ubwo iyi FUSO yari igeze aho hantu hamanuka hakaba no mu ikorosi, yashatse guca ku yindi FUSO yari iyiri imbere maze igahita ikubitana na minibus yazamukaga igana Kigali. Yagize ati «FUSO yuriye iriya tagisi kuko yabuze aho ihungira».

FUSO yangiritse igice cy'imbere gusa.
FUSO yangiritse igice cy’imbere gusa.

Abantu 14 barokotse iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi hiyongeraho n’imirambo itanu y’abitabye Imana yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibyo bitaro ; nk’uko Dr Emmanuel Habimana ukuriye abakozi akaba ari na we wakiriye aba bantu yabitangaje.

Batandatu mu bakomeretse bavuwe bahita bataha abandi umunani basigaye baguma mu bitaro ariko batanu muri bo bakomeretse bikomeye cyane cyane mu mutwe ku buryo bishobora kuba ngombwa ko hari aboherezwa i Kigali muri CHUK; nk’uko Dr Habimana yakomeje abisobanura.

Amakuru atugeraho aravuga ko shoferi w’iyi minibisi na we ashobora kuba yitabye Imana mu bitaro.

Aho hantu impanuka yabereye usanga hari ibisigisigi by’imodoka bigaragara ko hakunze kubera impanuka nyinshi kubera ko ari mu ikorosi hakaba hanacuramye. Abaturage bahatuye batangaza ko nibura habera impanuka imwe buri byumweru bibiri.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana ibakire mubayo pe, ariko bibaye byiza mwatwereka amazina yabitabye imana niba ntakibazo, murakoze

jab yanditse ku itariki ya: 14-07-2012  →  Musubize

Birababaje cyane! Imana yakire abahaburiye ubuzima bwabo. Ariko hariya hantu naho kwitonderwa kuko si ubwa mbere habera impanuka.

yanditse ku itariki ya: 13-07-2012  →  Musubize

yoooo imana ibahe iruhuko ridashyira kandi abarwayi barware ubukira

manawee yanditse ku itariki ya: 13-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka