Rubavu: Batangije ubukangurambaga bwo gukusanya mituweli ya 2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangije ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bwa 2022-2023, bityo ntihazabeho gukererwa mu kwesa uwo muhigo.

Ubukangurambaga bwatangiye hahembwa Umurenge wa Mudende wahize indi muri mituweri ya 2021-2022
Ubukangurambaga bwatangiye hahembwa Umurenge wa Mudende wahize indi muri mituweri ya 2021-2022

Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, wamaze gukusanya ubwisungane mu kwivuza bwa 2021-2022, batangira ibikorwa byo gukusanya ubwa 2022-2023, mu gihe umurenge uri inyuma mu gukusanya ubwisungane bwa 2021-2022 mu Karere ka Rubavu ugeze kuri 85%.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko Umurenge wa Mudende ariwo waciye agahigo ko gukusanya ubu bwisungane hamwe n’indi mirenge mikeya mu Rwanda, bakaba bagomba kuyigiraho uburyo babikora.

Ati “Bimaze gukorwa n’imirenge itaragera kuri itanu, abaturage bose kuva ku isibo kugera ku kagari bazi gahunda. Twifuza kubyigiraho kugira ngo n’indi mirenge ishobore kubigeraho.”

Kambogo avuga ko kuba hari umurenge warangije kwesa imihigo bagatangira gukusanya ubwisungane bwa 2023, biri mu buryo bwo kumenyekanisha akarere.

Abaturage bavuga ko nta kigega bajya gukuraho amafaranga batanga, uretse kwizigamira kandi bose bakabigiraho imyumvire imwe.

Mukasine Gloriose utuye mu Murenge wa Mudende, avuga ko abajyanama b’ubuzima bishyura mbere yo gushishikariza abaturage kwishyura, ibi kandi bijyana no gushishikariza abaturage kujya babitsa igiceri cy’ijana buri cyumweru bigakorwa mbere y’uko umwaka ugera.

Ati “Ntabwo abaturage bagihatwa kuko dutangira ibikorwa kare, umuturage yizigamira igiceri cy’ijana, ku kwezi bakazigama 400. Bituma amafaranga aboneka mbere ndetse hari n’abazigama menshi bakishyurira abandi.”

 Abayobozi bahembye imirenge yitwaye neza mu gutanga ubwisungane mu kwivuza
Abayobozi bahembye imirenge yitwaye neza mu gutanga ubwisungane mu kwivuza

Mukasine avuga ko imwe mu mbogamizi yabasubiza inyuma ari uburwayi bw’ubuhinzi bw’ibirayi, kuko aricyo gihingwa bakunze guhinga.

Abandi baturage mu matsinda bavuga ko babitsa ibiceri 200, ibi bibafasha kwgwranya amafaranga menshi akoreshwa mu kuboma mituweli, kandi bigatuma umurenge wabo uhora ari uwa mbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka