Rubavu: Basobanuriwe uko ubucuruzi bw’abantu bukorwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasobanuriye abatuye Akarere ka Rubavu, uburyo bukoreshwa mu gushuka abantu kugira ngo bajye kubacuruza.

Beretswe uko ubucuruzi bw'abantu bukorwa
Beretswe uko ubucuruzi bw’abantu bukorwa

Ni igikorwa RIB irimo gukora ku bufatanye n’umuryango IOM (International Organization for Migration), aho abaturage bagaragarizwa uburyo abantu bashukishwa kujyanwa mu buzima bwiza, gushakirwa amashuri n’akazi ariko bikaza kurangira bajyanywe mu bikorwa byo kubacuruza, kubakoresha imirimo y’agahato no kubakuramo imwe mu myanya y’umubiri.

Mukansonera Marianne, umukozi wa RIB ushinzwe kurwanya ibyaha byo gucuruza abantu, asaba kugira amakenga ku bantu babashishikariza kubajyana hanze y’Igihugu, babizeza ibitangaza.

Agira ati "Mwibaze umuntu udafite icyo akumariye aho muturanye, ariko akakwizeza kukujyana ahandi uzabona ubuzima bwiza. Mutecyereze uwo umuntu ukubwira ko agiye kukujyana mu buzima bwiza na we atabayemo, ariko ikiruta ibindi akagusaba kubigira ibanga. Mujye mwibaza kuri uwo muntu ariko ikindi kiyongeraho ni uko iyo umwatse nimero z’aho hantu n’aho ari ho, akubwira ko azaguha abagufasha ariko ntakwerurire."

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batari bazi ibikorwa byo gucuruza abantu ariko bitumye hari ibyo basobanukirwa.

Jeanne d’Arc Muhawenimana wo mu Murenge wa Rubavu Akagari ka Bisizi, avuga ko bazi umuntu wakodesheje inzu mu mudugudu batuyemo, akajya azanamo Abanyecongo rwihishwa, hakaba undi ubajyana ahantu hatazwi.

Agira ati “Mu mudugudu wacu umuntu yakodesheje inzu, akodesha n’indi mu mujyi wa Goma, akajya yambutsa Abanyecongo rwihishwa akabacumbikira muri ya nzu. Bazanwaga na moto babanyujije inzira zitemewe, gusa umunsi umwe twaje kubimenya duhamagara ubuyobozi, buraka iyo nzu ndetse bufata nabo yari azanye.”

Abaturage bavuga ko uretse uwo bazi, hashobora kuba hari abandi kandi batari bazi ko ari ibikorwa byo gucurza abantu.

Bimwe mu bikorwa byo kwiba abantu byagaragajwe nk’abantu batazwi bajya kwiba abana ku bigo by’amashuri, abakoresha abana b’abakobwa mu tubari ariko bakongeraho kubacuruza abakiriya.

Mukansonera Marianne, Umukozi wa RIB ushinzwe kurwanya ibyaha byo gucuruza abantu aganiriza abaturiye umupaka
Mukansonera Marianne, Umukozi wa RIB ushinzwe kurwanya ibyaha byo gucuruza abantu aganiriza abaturiye umupaka

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko abaturage baturiye umupaka batari bafite amakuru ku bikorwa byo gucuruza abantu, icyakora akavuga ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro.

Ati “Abantu ntabwo babisobanukiwe, bakabireka bakikomereza, ariko byatanze umusaruro kuko bamwe bavuga ibyo bazi, babonye, twiteze kubona umusaruro uvuye mu bumenyi, ariko ikirenze ibi ni uko ababyeyi bagiye kumenya icyo bigisha abana.”

Ubuyobozi bwa RIB mu ntangiriro za 2023 bwatangaje ko hagati y’umwaka wa 2020 n’uwa 2022, Abanyarwanda 150 bacurujwe kandi abenshi bari abagore.

Mu mwaka wa 2021, yagaragaje ko abantu 66 bakorewe icuruzwa, kandi muri bo, abagabo bari 22 naho abagore bakaba 44. Mu mwaka wa 2022, abacurujwe bari 48 barimo abagabo batandatu n’abagore 42.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka