Rubavu: Bashyikirijwe ibyangombwa by’ubutaka bwabo nyuma y’imyaka 10 babitegereje

Imiryango 550 yo mu Karere ka Rubavu yari imaze imyaka icumi itangira ibyangombwa by’ubutaka yabishyikijwe.

Bishimiye guhabwa ibyangombwa by'ubutaka bwabo
Bishimiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo

Abaturage bo mu miryango 1,200 ituye mu mudugudu wa Nyabagobe mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, bari bamaze imyaka 10 badafite ibyangombwa by’ubutaka kubera ibyo bahawe byarimo amakosa bigatuma ntacyo babikoresha.

Abo baturage binyuze mu nzira zitandukanye bagarahaje ko ibyangombwa bahawe biriho ubuso bw’ubutaka buruta ubwo batunze, bakavuga ko bibagiraho ingaruka zo kutagira icyo babukoresha.

Kigali today muri 2020, yakoze inkuru igaragaza icyo kibazo ubwo bari bakigejeje ku badepite bari basuye Umurenge wa Gisenyi, icyakora kubera icyorezo cya Covid-19, ntibyakunze ko ubuyobozi bw’Akarere bubihindura.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije abaturage 550 ibyangombwa bikosoye, buvuga ko ibindi bibarirwa muri 700 ba nyiranyo bagomba gutanga ibyo bafite bigakosorwa kimwe no kwandikisha ubutaka.

Nzabonimpa Deogratias, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ubu bifuza gufasha abaturage kubona ibyangombwa, asaba abatarurage batarandikisha ubutaka kubikora.

Yagize "Byari bimaze igihe kandi abaturage bakeneye ibyangombwa by’ubutaka mu kwiteza imbere, abadushyikirije ibyangombwa birimo amakosa byarakosowe twaje kubibashyikiriza, kandi n’abandi batarabitanga turabasaba kubitanga kimwe n’abatarandikisha ubutaka kubwandikisha".

Nzabonimpa avuga ko abaturage bahawe ibyangombwa ubu bagiye kuzajya basorera ubutaka batunze, akuraho urujijo ko aho aba baturage batuye ari mu mujyi, na ho kuba hataraba ibikorwa remezo nk’ibyo mu mujyi ari inshingano z’ubuyobozi.

Abaturage bahawe ibyangombwa bavuga ko ibyo bari bafite ntacyo byari bibamariye, nk’uko Uwizeyimana Peruth, umwe mu babihawe abisobanura.

Ati "Ntacyo byari bitumariye kuko bitari bihuye n’ubuso dufite, ibi bigatuma ntaho wabikoresha kuko na banki yabonaga harimo ikibazo".

Abaturage ba Nyabagobe bashima ubuyobozi kubumva kuko bubakuyeho guhangayikishwa n’imisoro bari barashyiriwe kubera ibi byangombwa bari barahawe.

Uwizeyimana agira ati "Turashima ubuyobozi kuko budufashije, hari umuturage wari warahawe ubuso bukubye gatatu ubutaka afite, urumva kubona umusoro byari bimugoye".

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko amafaranga abaturage bari barasoreshejwe batazayatanga ahubwo ubu ari bwo bagiye gutangira gusorera ubutaka bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzatubarize ibyangombwa byacu akarere ka Kamonyi katwatse ngo kagiye gushyiraho ama site meza none tukaba twaraheze mu gihirahiro;batubwirako hari rwiyemezamirimo wagombaga kuzana imashini agaca imihanda neza natwe tukajya twishyura 250k ark twaramutegereje turaheba kd hashize umwaka urenga!murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

Arik’ubu Ntibyerekanye ibyagaga bivugwa mu Karere ka Rubavu ko karangwa no Kudatanga Service nziza ku baturage kubera Ruswa guhonyora uburenganzira bw’umuturage bitewe n’uko bamwe binjiye mu kazi, Abaturage barataka bakabura ubavuganira Ariko wagera mu rwego Rw’ubuzima ukagirango nturi mu Rwanda, ibitaro bya GISENYI n’ibigo Nderabuzima bya Rubavu nibikurikiranwe cg babyugare, cyokora reka Dushyimire Nyakubahwa Gouverner Habitegeko Uhageze Rimwe Akarengera Abaturage Bari barimwe Ibyangombwa by’abo by’ubutaka, ese ko bibonetse mu minsi itageze kuri 15 mugihe byabuze mu myaka irenze 10? Reka tumwizere tumuhe Amakuru n’ibindi Azabikemura

Amina yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka