Rubavu: Bashishikarijwe kugira isuku mu kwita ku buzima bw’umwana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye ababyeyi bo mu Murenge wa Bugeshi, kongera isuku y’abana, kubagaburira indyo yuzuye mu kubarinda igwingira ndetse bakerekwa urukundo.

Ishimwe Pacifique aganiriza abana ku isuku
Ishimwe Pacifique aganiriza abana ku isuku

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubisabye ababyeyi, mu gihe mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, kizajyana no guha abana ibinini bya vitamine A n’iby’inzoka hamwe no kubapima uburebure n’ibizigira.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye ababyeyi batuye mu Murenge wa Bugeshi, kwita ku byo baha abana mu minsi 1000 yabo ya mbere, kuko aribyo bibagirira akamaro mu mikurire yabo.

Agira ati “Kuva ku munsi wa mbere umwana akivuka kugera ku minsi 1000, nibwo ubwonko bw’umwana bukura, mugomba gukora byose kugira ngo umwana akure neza, abone indyo yuzuye, arindwe indwara kandi agaragarizwe urukundo.”

Abana ku mashuri bahawe ibinini by'inzoka
Abana ku mashuri bahawe ibinini by’inzoka

Uyu muyobozi avuga ko iyo umwana atitaweho mu minsi 1000 bimugiraho ingaruka, haba mu myigire n’imyitwarire kandi bikamukurikirana.

Bamwe bavuga ko umwana utaritaweho mu minsi igihumbi, bimugiraho ingaruka mu buzima bwe harimo no kugira imyitwarire mibi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste, na we avuga ko umuntu utaritaweho mu minsi 1000 bimugaragaraho.

Ingaruka za mbere bimugiraho, ubwonko bwe ntibugera ku bushobozi bwose umuntu witaweho ageraho.

abana bagomba guhabwa urukundo mu kubafasha gukura neza
abana bagomba guhabwa urukundo mu kubafasha gukura neza

Akomeza avuga ko kuba hari abantu bagira umururumba w’ibintu, bijyana n’uko bavutse n’uko barezwe, hamwe n’ibyo umuntu yabayemo.

CSP Dr. Tuganeyezu ati “Kuba ataritaweho mu minsi 1000 akiri umwana, ntibyemeza ko azagira umururumba ariko nanone ibyo umwana ahabwa mu minsi 1000 bimugiraho ingaruka, kuko ibikomere umuntu yagize muri iyo minsi biramukurikirana. Ni yo mpamvu umwana agomba guhabwa urukundo”.

Yongeraho ko isuku ari ingenzi kugira ngo umuntu abashe kugira ubuzima bwiza, aho asaba abatuye Akarere k’Ibirunga, kugira isuku bakoresha amazi y’imvura bakunze kubona.

Visi Meya Ishimwe yasabye abana biga mu mashuri abanza kugira isuku, kuko iyo ibaye nke bibagiraho ingaruka mu mikurire no mu myigire, abasaba korora amatungo magufi abafasha kugira imirire myiza.

Mu cyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, hazakora ibikorwa byo gupima bana bari munsi y’imyaka itanu, gukingira abana bose bari munsi y’imyaka 5, banahabwe ibinini by’inzoka, gupima ababyeyi batwite no kuboneza urubyaro, gukurikirana isuku muri rusange, gukurikirana ingo zidafite amazi no kureba isuku y’ubwiherero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka