Rubavu: Barindwi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yeretse itangazamakuru abantu barindwi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bafashwe kuva tariki ya 1 Ukwakira kugeza tariki ya 3 Ukwakira 2021, bafatirwa mu Mirenge ya Gisenyi na Rubavu.

Uzabumwana Pascal ni umwe mu bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, avuga ko yafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021 nimugoroba atwaye Taxi. Yasabye imbabazi avuga ko atazongera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

Yagize ati “Hari ku isaha ya saa tatu z’ijoro abapolisi barampagarika bampimye basanga nanyoye inzoga, nari nanyoye icupa rimwe rwose. Ndasaba imbabazi ko ntazongera kunywa inzoga ntwaye imodoka, nzajya nywa ibinyobwa bidasembuye.”

Dushakamahoro Ildephonse atwara abagenzi kuri Moto (umumotari), yavuze ko ari igisebo kuko yafashwe atwaye moto yanyoye ibisindisha.

Ati “Ejo nahuye n’umuntu arambwira ati dore imvura yakunyagiye ngwino nkugurire agacupa, twaricaye turanywa, nanyweye amacupa atanu kuko nari mfite icyizere ko ndi hafi yo mu rugo. Abapolisi baramfashe basanga nanyoye.”

Dushakamahoro yagiriye inama abamotari bagenzi be ndetse n’abandi baturarwanda muri rusange kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Ati “Inama nagira bagenzi banjye ni uko bazajya banywa inzoga igihe bataributware ibinyabiziga. Wakumva wanyoye ugaparika ntiwongere gutwara kuko byateza ibibazo bikomeye birimo gukora impanuka zikaba zahitana ubuzima bw’abantu, ndetse bakaba bafungwa bagacibwa amande nka gutya nafashwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Polisi idashobora kwihanganira abantu bakirenga ku mabwiriza ndetse bashobora guteza impanuka zo mu muhanda. Yagarutse kuri bamwe bamara gufatwa bakiregura bavuga ko bari basomye gakeya.

Yagize ati “Aba bantu uko ari barindwi bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Abavuga ko bari basomye agacupa kamwe icyo tubabwira ni uko igihe bazi ko bari butware ikinyabiziga bakwirinda kujya basoma ku nzoga, ibipimo byacu ntabwo bireba umubare w’amacupa y’inzoga wanyoye cyangwa umubare wa Litiro wanyoye, icyo tureba ni urugero rw’umusemburo w’ibinyobwaba yanyoye.”

Yongeye kwibutsa abantu ko ibipimo fatizo bya Alukoro mu muntu ari 0.8 kuzamura, icyo gihe ufatwa nk’umuntu utwaye ikinyabiziga wanyoye ibisindisha. Yagarutse kuri bamwe mu bantu bamara gufatwa bakitwaza ko bari banyoye ibinyobwa bidasembuye, yavuze ko ubwo ari uburyo bwo kwiregura nyamara baba babizi ko banyoye ibinyobwa bisembuye.

Yongeye kwibutsa abantu ko Polisi nta muntu ibuza kunywa inzoga, ko ahubwo ibagira inama yo kwirinda gutwara ikinyabiziga igihe cyose bayisomyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka