Rubavu: Barashima umushinga American Corner ubahugura mu Cyongereza ku buntu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko umushinga wa American Corner, uhuriweho na Ambasade ya Amerika na Kaminuza ya UTB, wafashije abakora mu bukerarugendo n’uburezi kunoza akazi kabo, binyuze mu kwiga indimi.

Meya Kambogo, Prof Kabera na Madame Deb MacLean bishimira ibikorwa bya American Corner
Meya Kambogo, Prof Kabera na Madame Deb MacLean bishimira ibikorwa bya American Corner

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, agira ati "Iki kigo ntabwo ari buri wese wakibona kuko cyafashije abatuye Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba n’abaturanyi bacu b’Abanyecongo. Batanze amahugurwa y’Icyongereza ku barezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bafashije abakora mu mahoteli kumenya icyongereza kandi Akarere kacu ni ak’ubucuruzi n’ubukerarugendo."

Meya Kambogo avuga ko American Corner yafashije urubyiruko kwihugura mu cyongereza no guteza imbere umuco wo gusoma.

Umushinga wa American Corner ufite isomero rigizwe n’ibitaro 4,700 hamwe n’ibindi bitabo biri ku ikoranabuhanga ibihumbi 70 bikoreshwa n’abarigana.

Ubuyobozi bwa Ambasade ya Amerika mu Rwanda, buvuga ko uyu mushinga ukora ibikorwa nibura 250 ku mwaka, kandi bihuza abantu benshi haba mu kubona amakuru, gutegura imishinga no kwihangira imirimo.

 Abanyeshuri bigira muri American Corner barashima ubumenyi bahakura
Abanyeshuri bigira muri American Corner barashima ubumenyi bahakura

Uhagarariye Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Deb MacLean, avuga ko bahisemo gushyira uyu mushinga mu Karere ka Rubavu, kuko ari Umujyi ugendwa n’abantu benshi kandi ukeneye gufasha.

Agira ati "Twashatse ahandi hantu twashyira ibikorwa atari mu mujyi wa Kigali, kuko ubuzima ntibugarukira i Kigali gusa. Twasanze umujyi wa Rubavu ari mwiza, umujyi w’ubukerarugendo n’ubucuruzi tuhashyira ibikorwa kandi umusaruro uraboneka."

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB, buvuga ko uyu mushinga wafashije abanyeshuri bayigamo kwihugura mu Cyongereza, gukoresha ikoranabuhanga, ibitabo bakoresha mu masomo no gutegura imishinga.

Madame Deb MacLean aganira n'abitabiriye icyo gikorwa
Madame Deb MacLean aganira n’abitabiriye icyo gikorwa

Prof Kabera Callixte, umuyobozi wa Kaminuza ya UTB agira ati "Uyu mushinga watangiye 2012 nyuma y’imyaka ine u Rwanda rutangije kwigisha mu cyongereza, American corner yafashije abarimu kwihugura mu Cyongereza, wafashije abakora mu bukerarugendo kwihugura muri urwo rurimi no kwakira abakerarugendo. Hari ibitabo bitandukanye bikoreshwa na buri wese ku buntu, bazanye Internet y’ubuntu, byorohera buri wese uhagannye kubona amakuru, cyane cyane urubyiruko rushaka amakuru yo kwiga hanze."

Prof Kabera avuga ko urubyiruko rukora ubusabe bwo gutera inkunga imishinga baba bakoze, wabaye umwanya mwiza kubera baba bafite Internet n’ibitabo bakoresha, n’abakozi ba American Corner babafasha.

Kaminuza ya UTB n’ubwo ivuga ko yafashije abatuye umujyi wa Rubavu kwihugura mu Cyongereza, ngo bashaka ko bajya bategura abifuza gukora ikizami cy’Icyongereza cya TOEFL, kizwi nka Test of English as a Foreign Language.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka