Rubavu: Barasaba gukemurirwa ikibazo cy’abashumba babangiriza imyaka

Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero bavuga ko barambiwe kwangirizwa n’abashumba, bahengera amasaha y’ijoro bairara mu myaka yabo bakayiha inka.

Ni ikibazo kimaze iminsi mu tugari dutandukanye mu Murenge wa Rugerero ahakorerwa ubworozi, aho abahinzi bavuga ko nta mutekano bafite kubera abashumba babasarurira imyaka bakayiha inka, ugerageje kubahagarika bakamugirira nabi.

Ikibazo cyamenyeshejwe ubuyobozi bw’utugari n’umurenge, ariko nticyabonerwa igisubizo kugeza ubwo abaturage bagishyikirije umuyobozi w’Akarere, bamusaba kubakiza abashaka kubasubiza inyuma.

Nkundunkunze, umukecuru w’imyaka 80 yabwiye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse tariki 6 Nzeri 2022, kubafasha akabakiza abo bashumba.

Agira ati "Dufite ikibazo cy’abashumba bashaka kuduhingisha itabi, birara mu ntoki zacu ijoro rinishye bagatema insina, haba harimo n’agatoki bakagatwara, ni ikibazo kimaze igihe kandi kidakemuka."

Rwamakuba utuye mu Kagari ka Rugerero avuga ko yari afite insina 40 zigomba kumuha ibitoki, ariko ngo abashumba barazitemye bazitwarana n’ibitoki.

Ati "Abashumba baraje barazitema baratwara n’ibitoki byazo, none aho zari zitangiye kongera gushibuka nizeye umusaruro nabwo barongeye baratema. Twifuza ko ubuyobozi mudufasha mukadukiza aba bashumba, ntawe uvuga kuko bamugirira nabi."

Nkundunkunze avuga ko hari abaturage batemwe kubera bagerageje guhagarika ababatemera insina.

Ati "Duturanye n’umwana batemye akaboko ubwo bari babatemeye igitoki, agerageje kuvuga, na we baramutema."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, avuga ko ikibazo cy’abashumba bangiza imyaka y’abaturage kizwi mu mirenge ya Rubavu, Rugerero na Nyundo kandi barimo kugishakira igisubizo.

Agira ati "Iki kibazo cy’aborozi bafite inzuri hagati y’imirima turimo kugishakira igisubizo, kuko kiboneka mu mirenge ya Rubavu, Rugerero na Nyundo kandi biboneka ko bangiriza abahinzi. Bumwe mu buryo bwo kugikemura ni ukumenya abashumba bakoreshwa no kuganira n’ababakoresha, ariko ikindi ni ukuzitira imirima n’inzuri, kandi aho byakozwe byatanze umusaruro."

Akarere ka Rubavu gakunze kubonekamo amakimbirane y’abahinzi n’aborozi mu gihe cy’izuba, ubatsi bukaba bukeya kuko abashumba birara mu myaka y’abahinzi bakayigabiza inka, mu gihe abandi batema insina n’ibitoki bitunze abahinzi bakabiha inka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mudufashe baratuzengereje.

Papias yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Iki kibazo kimaze igihe,ariko ikibazo tugira nuko umukozi wari ushinzwe amashyama mu Murenge wa rugerero bahise bamujyana kandi igihe yari ahari yafashaga abonesherejwe,ba nyirinka bagahanwa kuburyo byari bitangiye Gucika.Uyu mukozi twabonaga yabisizemo imbaraga twari twatangiye kwishima bitewe nukuntu yakemuye ikibazo cya NTAWUMENYUMUNSI Pascal abari bamwoneshereje bagahanwa by’intangarugero.
umukunzi wanyu mu kagari ka Basa.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka