Rubavu: Baragishwa inama ku miterere y’igishushanyo mbonera cy’umujyi
Abayobozi b’Akarere ka Rubavu n’abatuye mu mujyi wa Gisenyi bagaragarijwe igishushanyo cy’umujyi wa Rubavu mu myaka 30 iri imbere basabwa gutanga ibitekerezo by’ibyo bifuza byashyirwamo, kuwa kabiri tariki ya 13/1/2015.
Nk’uko bigaragazwa n’impuguke, ahafatwa nk’umujyi wa Gisenyi hatuwe n’abaturage ibihumbi 149 ariko mu myaka 30 bazaba bamaze kuba ibihumbi 800, ku buryo hacyenewe gufatwa ingamba ku miturire muri uyu mujyi ukura buri munsi hamwe no guteganya imirimo y’abazaba bawutuye.

Ibishushanyo biri gukorwa bigaragaza ko umujyi wa Gisenyi uko ugenda ukura uzahura n’imyubakire y’Umurenge wa Rubavu, Rugerero na Mahoko bikore umujyi umwe, gusa ngo kubera umuvuduko uhari bikwiriye ko hakurikizwa amabwiriza yo kubaka inyubako zigerekeranye mu kurondereza ubuso bwubakwaho, naho kuba nta bushobozi abanyarwanda barabona bwo kwiyubakira inzu zigerekeranye ngo nibyiza ko batangira gushyira hamwe.
Mu kongera umujyi bikwiye ko hazajya hubakwa amazu nibura 2 400 ku mwaka, naho uko abaturage biyongera ngo bikwiye ko hongerwa nibyo bakora bidashingiye ku buhinzi, ndetse abatuye umujyi wa Gisenyi ntibumve ko ubukungu bwabo bushingira ku mujyi wa Goma.
Ubu abatuye umujyi wa Gisenyi ni ibihumbi 149 kandi 50,4% bakora ubuhinzi mu gihe abakora ubucuruzi ari 10,1% naho ubukerarugendo ari 39,5%, bikaba biteganyijwe ko 2035 umujyi uzaba ufite abantu ibihumbi 457 naho abakora ubuhinzi ari 30%, abakora ubucuruzi ari 15% mu gihe abakora ubukerarugendo bazaba bageze kuri 40%.

Muri 2045 abatuye umujyi wa Rubavu uva Gisenyi, Rubavu, Rugerero na Mahoko ngo uzaba ugizwe n’abaturage ibihumbi 800 kandi ibikorwa remezo bigomba kuzaba byariyongereye harashyizweho aho abantu bakoresha ibinyabiziga, ahubakwa inganda ndetse ngo n’umuhanda ujya mu mujyi wa Gisenyi ugomba kuzajya unyura Rubavu aho guca aho uri ubu.
Abatuye umujyi wa Gisenyi bavuga ko mu gutunganya iki gishushanyo hagomba kubanza kurebwa ku bindi bishushanyo bakozwe nka Kivu belt hamwe no kureba ahari ibikorwa bimaze igihe kugira ngo bitazahungabana.
Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, Mutaganda Theophile avuga ko igishushanyo kiri gutegurwa ntacyo kizangiza mu bikorwa biriho ubu kuko gikorwa hashingiye kubikorwa biriho abantu bakaba batagombye kugira impungenge zabyo, ariko asaba abakozi b’uturere gukorana n’impuguke ziri kubikoraho kugira ngo hazakoreshwe amakuru nyayo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
MURAKOZE IGITEKEREZOCYAJYE NICYOKUBAZA ,ESE,UMUNTU UFITEUMURIMA,UFASHEKUMUHANDA,BAZAWUMUGURIRA? NAHOKWAGURA,UMUJYI,WAGISENYI,TURABYISHIMIYE,NI Jeancloude MUBUGANDE,NATWETURAJE,TUWUBAKE MURAKOZE