Rubavu: Bakomeje gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yaba yarubakiweho

Mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bakomeje gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ikaba ishobora kuba yarubakirwaho n’umuturage.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yabwiye Kigali Today ko bakomeje gushakisha n’ubwo haboneka ibice bimwe by’imibiri ibindi bikabura.

Agira ati "Turimo kubona ibice bimwe ibindi tukabibura, ntituzi neza niba byarimuwe cyangwa niba tuza kubigeraho, kuko amakuru yari azwi n’abubatse inzu babigira ubwiru."

Ibikorwa byo gutangira gushakisha imibiri yubakiweho na Nsengimana Emmanuel, uzwi nka Gisore mu mu Mudugudu wa Gahenerezo mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Mudende, byatangiye tariki 5 Mata 2022 bifashweho umwanzuro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, nyuma y’ubusabe bw’umuryango wa Ibuka.

Inzu ya Nsengimana yubatswe muri 2008, hafi yahahose bariyeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga a bahungira muri Zaïre, bavuye mu bice bya Mutura na Bigogwe.

Nsengimana wubatse inzu, muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 18 kandi yari atuye mu Gahenerezo n’ababyeyi babona bariyeri munsi y’urugo rwabo yicirwaho Abatutsi bahungaga.

Mu bihe bitandukanye, hasabwe gutanga amakuru ku mibiri y’abishwe yaburiwe irengero muri Mudende, ntiyatangwa kugeza bigiye hanze mu mpera za 2020, atanzwe n’umufundi Bujyacyera wagiye gucukura fosse (icyobo cy’ubwiherero), kwa Nsengimana akabona imibiri.

Kigali Today yahawe amakuru n’abayobozi ba Ibuka, ko ngo Bujyacyera yabimenyesheje nyiri inzu aho kubimenyesha ubuyobozi, amuha amafaranga amusaba kubigira ibanga.

Bujyacyera yakomeje kujya asaba amafaranga Nsengimana kugira ngo akomeze kugira ibanga ariko bigeze mu kwezi kwa cumi 2020, yaka Nsengimana ibihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda undi yanga kuyatanga, ahubwo aramurega ko amushyiraho iterabwoba.

Bujyacyera yahise atabwa muri yombi arafungwa, ubuyobozi bwa Ibuka bukurikirana amakuru, ndetse busaba ko Bujyacyera yerekana ahari imibiri, icyakora agaragaza aho atayibonye.

Mbarushimana agira ati "Ubu nibwo tubyibazaho, uburyo yacukuraga icyobo akabona imibiri, ariko yajya gutanga amakuru akagaragaza ko yayibonye mu cyumba."

Ubuyobozi bw’Akagari bufatanyije n’abaturage bashatse imibiri mu cyumba Bujyacyera yerekanye bacukuye kugera muri metero imwe barayibura, inzu irafungwa kugira ngo hakomeze iperereza.

Nsengimana yahise yimukira mu nzu yo hanze, nyuma y’amezi atatu Bujyacyera arafungurwa ariko atinya kongera gutanga amakuru avuga ko yabitewe n’inzara.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Rubavu buvuga ko muri Gicurasi 2021, Nsengimana yandikiye Umurenge wa Mudende awusaba gusenya inzu bagashakisha imibiri cyangwa bakamwemerera gukoresha inzu ye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mudende bwabimenyesheje Akarere ka Rubavu na Ibuka, bemeza ko inzu isenywa hagashakishwa imibiri.

Mbarushimana Gérard agira: "Twabishyizemo imbaraga kugira ngo dushake imibiri y’abacu yaburiwe irengero, hariya hari bariye kandi hiciwe abatutsi kandi imibiri yabo ntiyabonetse."

Inzu yarasenywe ibikorwa byo gushaka imibiri biratangira tariki ya 5 Mata, tariki 9 Mata 2022 nibwo batangiye kubona imyenda n’ibice bimwe by’imibiri ahari ibyumba bitandukanye, naho Bujyacyera yari yagaragaje.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere buvuga ko kuba barabonye ibice bimwe by’imibiri bigaragaza ko hari iyahatawe, n’ubwo batabona ibice byose byayo.

Ati "Ntituzi niba hari iyimuwe cyangwa tuzayigeraho nidukomeza gushakisha. Ikigaragara ni uko twabonye imyenda n’ibice bimwe nk’amaboko, turibanza ibindi bice aho byashyizwe."

Bamwe mu baturage basabwa amakuru birinda kugira icyo bavuga, bagasaba ko amakuru y’ibyabereye kuri bariyeri ya Gahenerezo byabazwa uwitwa Safari Joseph, wari umuyobozi wungirije w’ishyaka CDR muri Komini Mutura, wari ufite inzu ibikwamo imbunda zikoreshwa mu kwica Abatutsi.

Safari mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu Gahenerezo ndetse yungirije umuyobozi wa CDR, abaturage bamushyira mu majwi kuba azi ubwicanyi bwabereye muri Mutura n’ahatawe imibiri y’abishwe, icyakora muri Gacaca yagizwe umwere ku byaha aregwa.

Nsengimana Emmanuel nyiri inzu yaburiwe irengero ngo atange amakuru, mu gihe ubuyobozi bwa Ibuka buvuga ko abubatse inzu n’abari batuye mu Gahenerezo bari bakwiye gutanga amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka