Rubavu: Bahamagariwe kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa

Umuryango wita ku burezi bw’abana, Plan-Rwanda, watangije igikorwa cyo kuzenguruta uturere twose uhamagarira abantu gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa bufite ireme biciye mu bukangurambaga bwiswe “Because I am a girl”.

Abaturage b’akarere ka Rubavu batangaje ko bikwiye ko abana b’abakobwa bakurirwaho inzitizi zibabuza kwiga ahubwo bagafashwa kugira ubushobozi kuko hari aho ubukene bugira uruhare mu kubatsikamira.

Twagiranyirigira Augustin, umwarimu ku ishuri ryisumbuye rya Gacuba II, yatangaje ko ubu bukangurambaga bukwiye kugira ngo ababyeyi bashobore guha uburenganzira abana b’abakobwa mu kwiga.

Abakobwa biga mu mashuri atandukanye mu karere ka Rubavu bitabiriye ubukangurambaga bwo kwita ku burezi bw'umwana w'umukobwa.
Abakobwa biga mu mashuri atandukanye mu karere ka Rubavu bitabiriye ubukangurambaga bwo kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa.

Nubwo nta bana b’abakobwa barava mu ishuri ku kigo yigishaho kubera ubushobozi bucye ngo imbogamizi ziraboneka.

Alice Rwema Iribagiza, umukozi wa Plan-Rwanda yasabye ko buri wese yashyigikira ubu bukangurambaga kugira ngo abantu ibihumbi 10 baharanire gukuraho inzitizi umwana w’umukobwa ahura nazo.

Ubu bukangurambaga butegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa uzaba taliki 11/10/2012; nk’uko umukozi wa Plan-Rwanda yabisobanuye.

Uburezi bufite ireme ku mwana w’umukobwa bugezweho byatuma abana b’abakobwa bashobora kuzajya bifatira ibyemezo, kumenya uburenganzira bwabo no guharanira impinduka.

Kugira ngo bigerweho Rwema asaba ko abana b’abakobwa bafashwa gukuraho inzitizi zirimo ubukene bw’imiryango bavukamo ituma ntacyo bageraho hamwe no kubura ibikoresho by’ishuri.

Abakobwa biga mu mashuri atandukanye mu karere ka Rubavu bitabiriye ubukangurambaga bwo kwita ku burezi bw'umwana w'umukobwa.
Abakobwa biga mu mashuri atandukanye mu karere ka Rubavu bitabiriye ubukangurambaga bwo kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa.

Mu karere ka Rubavu hasanzwe hari ikibazo cy’ababyeyi bata abana ku mihanda bakajya gukorera ubucuruzi i Goma kuko ntabo bafite basiga mu miryango bigaragaza imbogamizi abana b’abakobwa bahura nazo byiyongeraho ikibazo cy’abakobwa bakora umwuga wo kwicuruza bagera kuri 500 mu karere ka Rubavu kandi babitangira bakiri bato ntibige.

Uretse kuba abana b’abakobwa bakoreshwa imirimo yo mu rugo hari nabakurwa mu ishuri bakoherezwa kujya gushaka akazi ko gukora mu ngo kugira ngo batunge imiryango yabo kandi bakiri bato.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka