Rubavu: Bahagurukiye isuku mu rwego rwo kwirinda COVID-19
Umujyi wa Gisenyi uturanye n’umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wafashe ingamba mu kongera isuku mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu ngamba zafashwe harimo iz’uko buri mucuruzi wakira abantu ashyiraho aho abantu bakarabira, akambara utwenda turinda intoki n’utwenda dupfuka umunwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Gisenyi bwahagurukiye kugenzura ko ibikorwa bihuza abantu benshi nk’ubukwe, n’ibindi birori bihagarikwa, naho abacuruzi bakaba bafite ibyangombwa by’isuku.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yatangarije Kigali Today ko imbogamizi bamaze kubona ari ibikoresho by’isuku biri kugenda biba bike.
Yagize ati “Kuva ejo Abantu bari bafite ubukwe bamaze kumva impamvu barabuhagarika, abafite ibirori byahagaze, aho abantu benshi bahurira bashaka ibikoresho by’isuku, imbogamizi twabonye ni ibikoresho by’isuku abantu bari gushakira rimwe bikaba bike ku isoko.”
Uwimana avuga ko abantu bagomba kwirinda batabanje kubihatirwa, bakirinda gusuhuzanya n’ingendo zitari ngombwa.
Mu Mujyi wa Gisenyi henshi ku nyubako z’ubucuruzi bashyizeho Kandagira Ukarabe, ahandi bashyiraho imiti isukura intoki.

Ahari ibigo bihuriramo abantu benshi ho hashyizweho ubwiriza abantu gukaraba nk’aho bategera imodoka no ku mavuriro, cyakora ku masoko ho ntibitabira gukaraba no gukarabya abantu.
Bamwe mu baturage bavuga ko ibiciro by’ibikoresho by’isuku byazamutse ahandi birabura bavuga ko Leta yafasha abacuruzi bikaboneka.
Bimwe mu bivugwa ni amasabune y’amazi yagiye azamurirwa ibiciro, imiti isukura hamwe n’utwenda two kwambara ku ntoki.
Mu bigo by’amashuri, abanyeshuri bohererejwe imodoka zibacyura iwabo ariko hamwe mbere yo gutaha ukabasanga mu muhanda no mu mujyi bavuga ko bategereje ko imodoka zibasanga mu kigo.
Ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi urujya n’uruza rurakomeje ariko ku ruhande rwa Goma bongereye imbaraga mu kwita ku isuku ku binjira mu mujyi wa Goma, aho basabwa gukaraba no kubapima umuriro.
Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru NZANZU KASIVITA CARLY kuri uyu wa mbere yahuye n’inzego zishinzwe isuku, bavuga ko bagiye kugaragaza ingamba mu kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 cyinjira mu ntara abereye umuyobozi.
Ohereza igitekerezo
|
NDI UMUTURAGE WO MU KARERE KA RUBAVU DUHANGANYE NA COVID 19 MUTURINDE BARUSAHURIRA MU NDURU BUMVAKA BATUNGWA NIBYA BANDI KU GAHATO
Mwiriwe ndi umuturage wo mu karere ka rubavu nkaba narimfite igitekerezo nashakaga kubasangiza kubyerekeranye nicyi cyorezo aricyo corona virus numvaga mwadohorera abanyamakwe kumyanzuro mwafashe ahubwo mukabategeka ibyo bagomba kugenderaho nkurugero nko mumakwe hakaboneka za kandagira ukarabe hamwe na anti microbe sanitizer mudufashije mwaba mukoze kuko biteye impungenge abantu benshi

ndumva twakomeza kwirinda cyane