Rubavu: Bagiye gukora ibarura ry’abikorera

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burategura ibarura ryo kumenya abikorera muri ako karere kuko uretse gukekeranya badafite imibare ifatika y’abikorera bagakoreramo.

Ubuyobozi bwa PSF mu Karere ka Rubavu buvuga ko nubwo bushinzwe gukorana n’abikorera nta mibare izwi ishingiye ku ibarura yakozwe. Ibi bigatuma bamwe mu bikorera batigaragaza ngo bahabwe amahirwe mu gushora imari ahakwiye.

Murenzi Janvier, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu ushinzwe Ubukungu, avuga ko kubenya umubare w'abikorera bizatuma iterambere ryihuta.
Murenzi Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Ubukungu, avuga ko kubenya umubare w’abikorera bizatuma iterambere ryihuta.

Mabete Dieudonne, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, avuga ko basanzwe bakekeranya imibare y’abikorera mu karere bakavuga ko babarirwa mu bihumbi 7.

Agira ati “Nubwo duhagarariye abikorera biratugora gukorana na bo tutazi abo ari bo! bakorera he, bakora mu bihe byiciro?”

Mabete avuga ko baramutse bamenye ibyiciro abikorera mu karere barimo hamenyekana n’ahashyirwa imbaraga mu kubafasha guteza imbere ibyo bakora.

Murenzi Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Ubukungu, avuga ko bifasha akarere gukorana n’abikorera mu kuzamura ubukungu n’igenamigambi.

Agira ati “Biratubangamira kuba tudafite imibare ihamye y’abikorera ngo tugire igenamigambi, ariko nitubamenya bizatuma tugena uburyo twakorana mu kongera ishoramari mu karere ariko tunarebe uburyo bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere.”

Kuba hatazwi umubare w’abikorera mu karere ka Rubavu ngo byaba bituma hari n’imisoro idatangwa.

Amafaranga yinjizwa n’Akarere ka Rubavu avuye mu misoro aba abarirwa muri miliyari 1na miliyoni 600 buri mwaka.

Ibarura riteganyijwe gutangira mu kwezi kwa Nzeri 2015 ngo rizagera ku bantu bose bafite ibyangombwa byo kwikorera nk’ipatante hamwe n’abandi bikorera ndetse bagakoresha nk’abahinzi n’aborozi babigize umwuga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka