Rubavu: Bafataywe udupfunyika 2,610 tw’urumogi barukwirakwiza mu baturage

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku ya 7 Werurwe 2021 bafashe abantu 6 bakekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage, bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi n’uwa Rubavu, bakaba barafatanywe udupfunyika 2,610 tw’urumogi.

Bafashwe bakwirakwiza urumogo mu baturage
Bafashwe bakwirakwiza urumogo mu baturage

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bariya bantu bafashwe mu bihe bitandukanye ndetse n’ahantu hatandukanye. Bamwe bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage abandi bafatirwa mu bikorwa bya Polisi bisanzwe.

CIP Karekezi yagize ati “Habimana Moses w’imyaka 39 n’umugore we Uwamahirwe Feza w’imyaka 36 bafatiwe mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Buhaza biturutse ku makuru yari yatanzwe n’abaturage, mu rugo rwabo hafatiwe udupfunyika tw’urumogi 1,016. Bari barutabye mu mwobo uba mu murima w’imboga mu rugo rwabo”.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko uwitwa Baranyeretse Theoneste w’imyaka 39 na Manishimwe Froduard w’imyaka 31(umumotari) bafatiwe mu Murenge wa Gisenyi bafatanwa udupfunyika tw’urumogi 1,500 barutwaye kuri moto.

Ni mu gihe uwitwa Niyibizi w’imyaka 27 yafashwe afite udupfunyika 90, Manirakiza Abdoul w’imyaka 33 we yari afite udupfunyika 10.

CIP Karekezi ati “Abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi babona abantu bari kuri moto barimo kwiruka cyane babagirira amakenga barabahagarika. Nyuma yo kubahagarika barebye mu gikapu cyari mu mugongo wa Baranyeretse wari uhetswe kuri basanga harimo udupfunyika 1500 tw’urumogi”.

Uwo muyobozi yongeraho ko bamaze gufatwa bavuze ko urwo rumogi bari barukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagiye kurucuruza mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Rubavu.

CIP Karekezi yavuze kandi ko abapolisi nyuma yo gufata Baranyeretse na mugenzi we w’umumotari bahise bafata Niyibizi na Manirakiza bombi bafite udupfunyika 100 tw’urumogi. Yashimye ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Ati “Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ifata abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge biturutse ku guhanahana amakuru. Ibi bigaragaza ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kurwanya ibyaha, ari nabyo dukangurira n’abandi baturage gukomeza ubu bufatanye”.

Hari abafashwe batwaye urumogi kuri moto
Hari abafashwe batwaye urumogi kuri moto

Yibukije abaturage ko usibye no kuba kwijandika mu biyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko, urumogi nirwo ntandaro y’ibindi byaha bikunze kugaragara mu muryango nyarwanda nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye.

Abafashwe bose uko ari 6 bashyikirijwe urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe amadosiye.

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka