Rubavu: Babaze inka 852 mu kwitegura Ubunani
Ibikorwa byo kwizihiza umunzi mukuru usoza umwaka wa 2022, mu Karere ka Rubavu waranzwe no gusangira akaboga (inyama), bikaba byaratumye habagwa inka 852.
Umujyi wa Gisenyi usanzwe ugemurira ibiribwa umujyi wa Goma wabaze inka 210, naho Umurenge wa Busasamana aho abaturage benshi bagabanye inyama, babaze inka132.
Mu Murenge wa Busasamana Umudugudu wabaze inka nyinshi ni Gakuta na Karambi, babaze 12, naho Umudugudu wa Kigezi ubaga inka 5, mu gihe iyindi bagiye babaga inka 2 cyangwa 3 bakagabana inyama.
Mu Murenge wa Kanama bari bateganyije gusangira inka 48, ariko kubera kwishyira hamwe kw’abaturage zariyongereye ziba 53.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré, yabwiye Kigali Today ko inka zabazwe zagiye zipimwa.
Ati "Abaturage bishyize hamwe bashaka uko basangira ubunani, kandi ubuyobozi bwababaye hafi bafashwa kureba niba amatungo yabo afite ubuziranenge, hifashishijwe abavuzi b’amatungo."
Mu yindi mirenge igize Akarere ka Rubavu, habazwe inka zitandukanye aho mu wa Bugeshi habazwe inka 43, Cyanzarwe 32, Kanzenze 29, Mudende 87, Nyakiriba 36, Nyamyumba 64, Nyundo 40, Rubavu 80 na Rugerero 46.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|