Rubavu: Ba Gitifu b’Utugari barindwi basezeye ku kazi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari barindwi mu Karere ka Rubavu banditse basezera ku mirimo yabo. Amabaruwa y’abo banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari yashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, na ko kemeza ko kayakiriye.

Icyakora n’ubwo muri ayo mabaruwa handisemo ko basezeye ku bushake bwabo no ku mpamvu zabo bwite, hari ababwiye itangazamakuru ko gusezera babihatiwe.

Umwe mu banditse basezera yabwiye Kigali Today ati “Twaje mu nama ya JOC ku Karere, ubusanzwe yitabirwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ariko natwe baraduhamagaye. Ni inama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere hamwe n’umusirikare ufite ipeti rya Majoro n’umuyobozi wa Polisi mu Karere. Inama igeze hagati, umuyobozi w’akarere wungirije yatangiye guhamagaza abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari agaragaza amakosa yabo ndetse akabasaba gusohoka, bagakurikira umuyobozi w’Akarere ushinzwe imirimo rusange (DM) wari ufite impapuro.”

Avuga ko bageze mu biro bya DM abasaba kwandika basezera akazi birabatungura kuko umukozi wa Leta hari uburyo yirukanwamo.

Aba bakozi bavuga ko bamwe bagerageje kubyanga bashyirwaho igitutu n’umuyobozi ushinzwe abakozi hamwe n’umuyobozi ushinzwe imirimo rusange babashyiraho iterabwoba bababwira ko banze kwandika bazabasanga mu mirimo kandi ko hatabura ibyaha bibafungisha.

Bavuga ko abahatiwe gusezera akazi ari barindwi ariko bagombaga kuba umunani harimo n’uwo mu murenge wa Kanama basanze ari mu kato ka COVID-19 ntiyitabira inama.

Abasabwe gusezera akazi bamwe bakomeje imirimo bavuga ko babimenyesheje ubuyobozi bw’Intara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bategereza icyo bafashwa, ariko abandi ntibayisubiyeho bavuga ko bategereje ko Akarere kabasubiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tubashimiye amakuru meza mutugezaho. Kandi abobayobozi nibarenganurwe kuko tuziko murwanda ntawushyigikira akarengane Kandi nababashizeho igitugu ngo bandike babiryozwe kuko iterabwoba nkaririya ntabwo rikwiye Kandi niba Hari namakosa nibayerekwe bagirwe ni anama kuko nabo sishasha.

Habineza joseph yanditse ku itariki ya: 7-07-2021  →  Musubize

Ntago byumvikana ukuntu wakirukana umukoz utabanje kumwereka amakosa .bamwemubayoboz bahemukira umuyoboz mukuru uba yabahay inshingano so abobantu bage begera umuvuny bagaragaz akarengane kabo

Regis Mwumvaneza yanditse ku itariki ya: 7-07-2021  →  Musubize

Dukunda amakuru meza kandi yizewe mutugezaho buri gihe

Elisa buntu elysé yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka