Rubavu: Amazu yubakiwe abacitse ku icumu ahabwa abatari abagenerwa bikorwa ba FARG
Itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe ngo ryige ku bibazo abacitse ku icumu bafite, tariki 15-16/3/2013 ryari mu karere ka Rubavu aho basanze hari amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside ariko akarere kakayatuzamo abandi bantu batari abagenerwabikorwa ba FARG.
Iki kibazo cyagaragaye mu murenge wa Rugerero aho bamwe mubacitse ku icumu badafite aho kuba kandi barubakiwe amazu yatujwemo abandi bantu ndetse bivugwa ko hari n’abahawe ibyangombwa by’ubutaka kandi ari aya Leta.
muri rusange hagaragaye ahantu hatandatu hari iki kibazo. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko bwabikoze nyuma y’uko abantu bavuye hanze ntaho bafite ho kuba bakabatiza amazu yo kuba barimo mu gihe ntabari bayatujwemo.
Umuvunyi wungirije, Kanzayire Bernadette, avuga ko ikibazo asanga ari abatijwe bagashaka uburyo bashaka ibyangombwa byayo mazu kandi ari amatizanyo bahawe na Leta ku buryo abahawe n’ibyemezo bigomba guteshwa agaciro.
Asaba ko akarere kashaka ubushobozi abahawe amazu bakayavamo amazu agasubizwa banyirayo cyane ko hari abacitse ku icumu badafite aho kuba kandi bafite amazu bubakiwe.
Uretse iki kibazo cy’amazu, ibindi byagaragajwe birebana n’imitungo y’abacitse ku icumu n’ubu itishyuzwa, bikaba biterwa n’uko abacitse ku icumu batahawe impapuro z’irangizarubanza, ahandi abahesha b’inkiko ntibashobore kurangiza imanza ngo abangirijwe bishyurwe.
Hanagaragaye ikibazo cy’abangije imitungo y’abandi badafite ibyo kwishyura aho bivugwa ko bashobora kuzakoreshwa imirimo nsimburagifungo (TIG) bakishyura iby’abandi.
Umuvunyi wungirije avuga ko mu karere ka Rubavu bahasanze ibibazo by’imitungo y’imfubyi n’abapfakazi yagurishijwe n’abo mu miryango kandi baragombaga kuyibacungira.
Ikizakorwa ngo ni uguhuza abagurishirijwe imitungo n’abayigurishije bakabunga kuburyo abayigurisha bayishyura ndetse bagasaba imbabazi abo bahemukiye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|