Rubavu: Amatorero yinjiye mu bikorwa byo kurwanya igwingira mu bana

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda bwatangije ibikorwa byo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, bikazajya bikorerwa ahari insengero z’iryo torero buri cyumweru mu kwita ku bana bahatuye.

Bhagurukiye kurwanya imirire mibi
Bhagurukiye kurwanya imirire mibi

Pasteur Isae ndayizeye, umuyobozi wa ADEPR mu Rwanda, yabwiye Kigali Today ko ari ibikorwa bigiye gukorerwa mu gihugu hose, aho bafite insengero zirenga ibihumbi bitatu kandi ko bizatanga umusaruro.

Agira ati “Twasanze ikibazo cy’igwingira kiri ku rwego ruri hejuru mu gihugu cyacu, kandi umwana ugwingiye hari ibyo adashobora kubona kabone n’iyo yazarya neza mu myaka iri imbere. Twahisemo gukumira iki kibazo, kugira ngo dufashe abakirisito bacu kubahindura mu buryo bwuzuye.”

Ndayizeye akomeza avuga ko ahari itorereo hazajya hasuzumwa abana bahaturiye bagafashwa kubona indyo yuzuye.

Ati “Twabonye tugomba kuhashyira imbaraga kandi twizeye umusaruro kuko tuzafatanya n’abanyetorero gufasha imiryango ifite ibibazo bituma abana bagwingira, mu Rwanda dufite insengero 3130, hazakorerwa ibifasha imiryango kurandura ibibazo by’igwingira.”

Mu Karere ka Rubavu abana 40 mu 100 bafite imirire mibi, ni ikibazo gikomeye mu mikurire yabo, mu gihe gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa bigemurwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko intandaro y’imirire mibi mu Karere ayobora iterwa n’imyumvire hamwe n’ubushobozi bukeya ku miryango imwe n’imwe.

Agira ati “Bimwe mu bitera igwingira mu Karere kacu harimo imyumvire ituma umuturage asobanukirwa indyo yuzuye n’ingaruka ziterwa n’imirire mibi, ariko ikindi gituma hakomeza kuboneka igwingira ni ubushobozi bukeya. Tukaba dushimira ADEPR nk’umufatanyabikorwa ugiye kudufasha kurandura imirire mibi mu Karere kacu.”

Meya Kambogo avuga ko ikibazo cy’imyumvire gituma abaturage bahingira isoko aho gusagurira isoko, bigatuma bicura ibigomba kubatunga n’imiryango yabo.

Uwimana utuye mu Murenge wa Cyanzarwe, avuga ko bishimira ko bagiye kubona ababegera mu kurwanya igwingira kuko batabuze ibyo kurya ahubwo bafite ikibazo cy’ubumenyo bwo gutegura amafunguro.

Ati “Hano tugira ibibazo byo kubura umwanya wo gutegura amafunguro yuzuye, ugasanga umuntu areza imboga ariko aho kuzigaburira abana ahubwo akishimira kwakira amafaranga, akazibuka akamaro kazo umwana yamurwaranye.”

Ubuyobozi bwa ADEPR butangaza ko mu mwaka wa 2022 bwatanze inka 700 n’amatungo magufi ibihumbi 32 mu gufasha imiryango ikennye, uretse gutanga amata ngo aya matungo agira uruhare mu kongerera umusaruro abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka