Rubavu: Amasaha 8 yashize nta mashanyarazi na reseau ya MTN
Abaturage bo mu karere ka Rubavu barasaba amasosiyete afite serivise bakoreshwa cyane kujya yihangana guhagarika gahunda zayo batabimenyeshejejwe kuko bibatera igihombo.
Nyuma yo kumara amasaha 8 badafite amashanyarazi hamwe na reseau ya MTN kuri uyu wa 12/09/2012 mu karere ka Rubavu bavuga ko byatumye akazi gahagarara ndetse bibatera igihombo.
Umuyobozi wa EWSA mu karere ka Rubavu yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi cyagaragaye saa munani z’ijoro bitewe n’ikibazo cy’ibikoresho byangijwe n’inkuba, ariko iki kibazo kiza gutinzwa no gushaka aho ikibazo cyabereye bitewe n’uko telefoni za MTN benshi mu bakozi bakoresha zari zabuze reseau.
Bahire Jean Berchimas, umuyobozi wa EWSA mu karere ka Rubavu, avuga ko ibura rya reseau ya MTN ritatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi ahubwo ari ibibazo MTN yari yifitiye, mu gihe abaturage bashinjaga EWSA kuba nyirabayazana y’ihagarara rya serivise nyinshi zirimo no kutumvikana kw’amaradiyo.
Abaturage bavuga ko kutumvikana kwa radiyo, ibura ry’amashanyarazi hamwe n’ibura rya reseau rya telefoni ari igihombo kandi amasosiyete abikoresha yagombye kubyitaho kugira ngo atagusha ababikoresha mu gihombo.
Sylidio sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|